Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yatsinze Ikizamini cyari kigamije guhesha abakinnyi ba Karate Shotokan, Dan ya 2.
Ni amahugurwa yatangiye ku wa 18 Kanama asozwa ku ya 20 Kanama 2023.
Aya amahugurwa yatangiwemo iyi Mikandara, yateguwe na ISKF Rwanda, atangwa DENIS Houde, Umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino ufite Dan 7.
Abitabiriye aya mahugurwa ni Abakarateke basaga 150, barimo n’abaturutse mu bihugu bihana Imbibi n’u Rwanda.
Aya mahugurwa yasojwe n’Ikizamini kigamije kuzamura abayitabiriye mu ntera, aba bakaba barimo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze.
Iki Kizamini cyakozwe n’Abakarateka 10. Muri aba 10, 1 yakoreye Dan ya 1, 4 bakorera Dan ya 2, 5 bakorera Dan ya 3.
DENIS Houde yakoresheje iki Kizamini, yatangaje ko abatsindiye iyi Mikandara, bahawe iyo ku rwego mpuzamahanga, ku buryo aho yajya gukinira Karate Shotokan hose yakisanga.
Agaruka ku rwego yabonyeho Abakarateka, DENIS Houde yagize ati:”Abakarateka bo mu Rwanda bafite urwego rushimishije. Gusa, barasabwa gukomeza kwihugura kuko Umukinnyi wa Karate udahugurwa, iterambere muri uyu mukino riramusiga”.
Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa International Shotokan Karate Federation (ISKF) ishami ry’u Rwanda, Nduwamungu Jean Marie Vianney wanateguye aya mahugurwa, yagize ati:”Mu izina rya ISKF-Rwanda, nshimiye Abakarateka bose bitabiriye aya mahugurwa. By’umwihariko DENIS Houde watanze amasomo y’ingirakamaro”.
Yungamo ati:”Mwe mwitabiriye aya mahugurwa, Ubumenyi mwayakuyemo mukwiye kubusangiza bagenzi banyu, kuko Ubumenyi budakoreshejwe buba bupfuye ubusa”.
Abitabiriye aya mahugurwa bashimiye by’umwihariko, DENIS Houde, bamusaba ko yazajya aza kubahugura kenshi.
Bashimiye kandi ubuyobozi bwa ISKF-Rwanda bwabazaniye DENIS Houde, banaboneraho gusaba gushakirwa amahugurwa menshi mu rwego rwo kurushaho kubazamurira ubumenyi.
Amafoto