Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteze umusaruro ushimishije kuri gahunda nshya yatangije yo gutanga inyunganiramirire ikomatanyije ku bagore batwite no kumenyekanisha imirongo ngenderwaho ku mirire y’abana bari mu kigero cyo kwiga, ingimbi n’abangavu.
Iyi gahunda yatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Ngororero, ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama 2024.
Ubusanzwe ababyeyi batwite bahabwaga ikinini gifite imyunyungugu na vitamines ebyiri, none ubu bari guhabwa igifite 15.
Ubushakashatsi bw’Imibereho y’Abaturage n’Ubuzima bwo mu 2020 bugaragaza ko Akarere ka Ngororero kari kuri 50% by’abana bagwingiye, gusa imibare yakusanyijwe mu Cyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana mu 2023 igaragaza ko kageze kuri 23%.
Muri rusange iyi gahunda nshya yatangijwe iri mu bihugu bitatu byonyine ku Mugabane wa Afurika birimo u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yashimangiye ko izunganira izisanzweho gusa ngo kuba hinjijwemo ingimbi n’abangavu bifite igisobanuro kinini.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu Rwanda kiri kuri 33 %. Ni mu gihe kandi 25% by’abagore batwite, bafite ikibazo cy’amaraso make. Igipimo cy’abagore bapfa babyara ni 203 mu bagore ibihumbi 100.