Rwanda: Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yijeje gukemura byihuse ibibazo by’Imanza zaciwe ntizirangizwe

0Shares

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yijeje abadepite ko mu minsi ya vuba, ikibazo cy’imanza zaciwe ntizirangirizwe igihe kizaba cyakemutse.

Abadepite bagize komisiyo ya Politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, bagaragarije Misiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko ikibazo cyo kutarangiza imanza ngo abaturage bahabwe ubutabera ku gihe giteye inkeke, byagera mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Ruhango na Kirehe bigafata indi ntera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko mu gihe cya vuba ibirarane by’imanza zitarangizwa bizabonerwa igisubizo binyuze mu mavugururwa y’imbonerahamwe z’imirimo arimo gukorwa mu gihugu cyose.

Ku mwihariko w’imanza zaciwe n’inkiko gacaca, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko zimaze kurangizwa ku kigereranyo cya 91%, izisigaye zikaba ari izagaragayemo imbogamizi zikomeye ikomeje gufatanya n’izindi nzego gushaka ibisubizo.

Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere mu kurangiza umubare munini w’imanza zasizwe na Gacaca naho, Uturere twa Kirehe, Ruhango n’Umujyi wa Kigali bikaza inyuma mu kurangiza izo manza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *