Rwanda: Minisiteri y’Ubucuruzi yasobanuye impamvu Ibishyimbo bitashyiriweho igiciro fatizo

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrisostome yasobanuye impamvu Ibishyimbo bitashyiriweho igiciro fatizo nubwo nabyo biri mu bikenerwa n’Abanyarwanda batari bacye.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irasaba abacuruzi kubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku biribwa birimo ibigori, ifu ya kawunga n’umuceri kuko byashyizweho nyuma yo gusuzuma umusaruro w’ibyo biribwa mu gihugu.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yaraye itangajwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ibi biciro byashyizweho nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo abahinzi n’abacuruzi ku buryo abarebwa n’izi mpinduka bumva neza impamvu z’izi mpinduka mu biciro bityo abantu bose ngo bakwiye gushyira mu bikorwa ibi biciro bishya.

Ku kibazo cy’abacuruzi bavuga ko itangazo rishyiraho ibiciro bishya bya kawunga, umuceri n’ibirayi ryasanze bafite ibyo bicuruzwa byinshi mu bubiko baranguye bahenzwe, Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Ruganintwali Bizimana Pascal, avuga ko abacuruzi baranguye bagatanga n’umusoro ku nyungu mbere bazasubizwa umusoro batanze mu gihe bagaragaje fagitire z’uburyo baranguye bityo ko ntawe ukwiye kugira urwitwazo mu gushyira mu bikorwa ibiciro bishya byashyizweho.

Ubu MINICOM ikaba yatangiye kugenzura uko ibi biciro birimo gushyirwa mu bikorwa.

Ivuga kandi ko ibiciro by’ibishyimbo bitashyizweho kandi bikenerwa cyane byatewe n’uko umusaruro wabyo mu gihembwe cy’ihinga gishize wabaye mucye biturutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ku buryo muri iki guhembwe cy’ihinga ibiciro by’ibishyimbo bizarebwaho.

Gushyiraho ibi biciro bikaba kandi byarashingiye kuri nkunganire leta igenda ishyira mu buhinzi ibi byose bikaba bigamije kongera umusaruro no guhangana n’ikibazo kimirire mibi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrisostome

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *