Rwanda: MINISANTE yahagurukiye gukemura ibibazo biri mu rwego rw’Abaforomo n’Ababyaza

0Shares

Nyuma y’ibibazo bya hato na hato bimaze igihe bivugwa mu rwego rw’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagiranye ikiganiro n’Ubuyobozi bw’uru rwego, iki kikaba cyatanze ikizere ku gukemuka kw’ibibazo birimo umushahara muke bamaze igihe bahembwa.

Cyabereye kuri Minisiteri y’Ubuzima kuwa 1 Ugushyingo 2023 gifatirwamo imyanzuro ku bibazo basanganywe, aho Minisitiri Dr Nsanzimana yabasezeranyije ko mu bizakemurwa vuba bitarenze icyumweru harimo icy’abamaze imyaka itanu bakora by’agateganyo badafite amabaruwa abashyira mu kazi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, Dr. André Gitembagara, yasabye ko nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabizeje ko iki kibazo kiri kwigwaho ndetse minisiteri ikaba yaramaze gukora inyigo, n’izindi nzego zibigiramo uruhare zabyihutisha.

Yagize ati ‘‘Umushahara w’umuforomo n’umubyaza uheruka kuzamurwa mu 2016. (…) ndetse iki kijyanye n’umushahara cyo hari n’icyizere twari dufite ariko kimaze igihe kinini cyane, tutumva ahantu mu by’ukuri cyahagaze.’’

Yasabye inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’izindi zo ziri hejuru kubafasha kugira ngo “abaforomo n’ababyaza n’abakozi bo kwa muganga bongere bagire ibyishimo.’’

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubuvuzi (UR-CMHS), Ass. Prof. Madeleine Mukeshimana, yishimiye ko mu byakomojweho harimo n’icyo guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, hanongerwa umubare w’abarimu babyigisha, byaba ngombwa bagakurwa no mu mahanga.

Ati ‘‘Turashaka kongera umubare ariko ntidufite ibituma tuzigisha neza, harimo abarimu bahagije, harimo ibikoresho, harimo n’aho bigira. (…) nk’icyo kintu rero yagisubije kandi hari n’ibyatangiye yagiye atangaho ingero.’’

‘‘Nko guha akazi abandi (…) hanyuma ndetse nta nubwo ari uguha akazi aba hano mu gihugu gusa, bakaba banaha akazi abandi bantu bafite inararibonye dukeneye.’’

Mu bindi bibazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatanzeho umurongo, ni icy’abaforomo n’ababyaza bashakaga kongera ubumenyi ntibabyemererwe bakabikora basa n’abihisha.

Yavuze ko hagiye gutangizwa gahunda y’uko nk’uwarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ashaka kwiga Masters, yigira aho akorera (Residential Model) ndetse agahabwa impamyabumenyi ya Masters.

Abatazigira ku kazi bazahabwa impushya zo gukomeza amasomo, ku buryo niba ari igihe cy’akazi uwaruhawe agakora, cyaba n’igihe cy’amasomo akiga nta nkomyi.

Hagaragaraga kandi n’ikibazo cy’ubusumbane mu guhabwa agahimbazamushyi ku baforomo n’ababyaza ku buryo hari n’abataragahabwaga, mu nyigo iri gukorwa bose bazakagenerwa.

Abaforomo n’ababyaza bimukiraga mu mavuriro na bo byagaragazwaga ko basimbuzwa bigatinda, ibyahaga akazi k’umurengera abasigaraga bafite umukoro wo kuzuza inshingano zabo n’iz’abahinduye aho bakorera. Hatanzwe icyizere ko bigiye guhindurwa bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima mu bufatanye n’ibitaro.

Umuyobozi w’Abaforomo n’Ababyaza mu Bitaro Bikuru bya Kibuye, akaba n’umuyozozi wabo ku rwego rw’igihugu, Hakizimana Stiven, yavuze ko ibyo bibazo nibikemurwa bizaha umutekano abari uwo mwuga, ku buryo batanatekereza kujya gukorera mu mahanga.

Ati ‘‘Burya abo bose ikibajyana ni umutekano mu kazi cyangwa se icyo yinjiza. Burya nta muntu ushobora kwishimira gutandukana n’umuryango we igihe yaba afite ikibasha gusubiza ibibazo afite. Umwana we ashobora kwiga neza, ashobora kwishyura ahantu atura hameze neza, ashobora kubona iby’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabasezeranyije ko iyi Minisante igiye gushyira imbaraga no mu gukora ubuvugizi, hakihutishwa icyemurwa ry’ibibazo by’abaforomo n’ababyaza n’abandi bo mu rwego rw’ubuvuzi, bishobora gukemurwa habayeho ubufatanye bwayo n’izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *