Rwanda: MINAGRI itewe impungenge n’igabanuka ry’ingengo y’imari yashyirwaga mu Buhinzi

Imbanzirizamushinga y’invengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 yagenewe ubuhinzi n’ubworozi ni miliyari 154.8 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanyutse ku kigero cya 8% ugereranyije n’iy’uyu mwaka uri hafi kugera ku musozo.

Igabanyuka ry’iyo ngengo y’imari ryateye impungenge abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kuyongera no gukurikirana imicungire n’imikoreshereze yayo.

Izo mpungenge bazisangiye na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, wemeje ko atanyuzwe no kuba ingengo y’imari yaragabanyijwe mu gihe uru rwego ruhanganye no kurwanya umutekano muke w’ibiribwa n’itumbagira ry’ibiciro ku masoko.

Uyu mwaka, ubuhinzi bwari bwagemewe ingengo y’imari ingana na miliyari 168.8 yageraga kuri 3.5% by’ingengo y’imari muri rusange.

Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ayo mafaranga yagabanyijweho miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byagarutsweho ku wa Kabiri mu kiganiro cyahuje Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu, mu mutwe w’Abadepite, na Minisitiri Dr. Musafiri.

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko ingengo y’imari iyi igenerwa MINAGRI ikiri nto cyane ku buryo bituma imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi idashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Yagaragaje ko nk’uko Gahunda Nyafurika yo guteza imbere ubuhinzi (CAADP) ibiteganya, ibihugu by’Afurika byiyemeje gushora 10% by’ingengo y’imari mu buhinzi hagamijwe kongera umusaruro ku kigero nibura cya 6 buri mwaka.

Dr. Musafiri yagaragaje ko iryo 10% rikwiye kuba ryubahirizwa no mu Rwanda kuko ryahita ryihutisha impinduka mu bukungu maze ibiciro bikagabanyuka ku isoko n’abaguzi bakabona ibiribwa bashobora kwigondera.

Yakomeje agaragaza icyuho gihari cyo kuba nka gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi yaragenewe miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi nkunganire y’inyongeramusaruro yonyine isaba miliyari 28 Frw z’inyongera bitewe n’uko muri uyu mwaka yagenewe ingengo y’imari idahagije.

Yavuze ko mu nkunganire ku ifumbire igabanyutse byakurura ukwiyongera kw’ikiguzi cy’inyongeramusaruro maze ubushobozi bw’Igihugu bwo kongera ibiribwa bihagije abaturage bikagabanyuka kandi bo bariyongereye.

Ati: “Dufite icyuho cya miliyari 74 muri gahunda y’Igihugu cyo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kiramutse kizibwe byafasha gushyigikira abahinzi bakarushaho kubona ibyo bakenera mu buhinzi.”

Hagaragajwe kandi imbogamizi ziri muri gahunda yo kongera umusaruro mu bworozi yagenewe miliyari 3.9 z’amafaranga y’u Rwanda gusa mu gihe hari hakenewe nibura miliyari 12.1 Frw.

Iyo ngengo y’imari iramutse yubahirijwe, nibura 31% by’amatungo yari ateganyijwe ni yo ashobora gukingirwa bityo 69% asigaye agasigara mu byago byo kwibasirwa n’ibyorezo bigira ingaruka ku mukamo n’umusaruro w’inyama.

Gahunda yo kuhira na yo ngo yagirwaho ingaruka kuko mu byateganywaga harimo gufasha abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira bibahendukiye bituma ubuhinzi bwabo butibasirwa n’izuba ryinshi rishobora kumara igihe kirekire.

Ati: “Kuba gahunda yo kuhira ku buso buto yaragenewe gusa miliyari 1.1 z’amafaranga y’u Rwanda, bisiga icyuho cya miliyari 9.5 Frw. Iryo gabanyuka rishobora gushyira umusaruro wa benshi mu kangaratete mu gihe izuba ryaba ribaye ryinshi.”

Ku rundi ruhande, Abadepite bemeza ko amafaranga Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igenerwa akiri make, ariko bakagaragaza impungenge z’uko n’abonetse usanga acungwa nabi bikadindiza urwego rw’ubuhinzi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingengo y’Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Rehema Namutebi, yavuze ko ubuhinzi ari urwego rw’ingenzi kuri buri wese no ku bukungu bw’Igihugu, bityo baracyakomeje ibiganiro n’inzego bireba kugira ngo ah’ingenzi hakiri ibyuho bibashe kuzibwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *