Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, yahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda, anashyira indabo ku Gicumbi cyazo kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye muri Guverinoma, inzego z’umutekano ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Kuri uyu munsi, Abanyarwanda bizihije umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu, uba ku wa 1 Gashyantare buri mwaka. Insanganyamatsiko yawo ku nshuro ya 30 igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari mu kwizihiza Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda igihugu bidasanzwe no kucyitangira.
Izo Ntwari z’Igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi, mu 1997, bari mu Cyiciro cy’Imena.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu no kuzifatiraho urugero mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari byanabereye hirya no hino mu midugudu igize igihugu aho Abanyarwanda baserutse mu kwizihiza no kuzirikana ibigwi by’abitangiye u Rwanda.
Mbere y’uyu munsi hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda cyabaye ku mugoroba wo ku Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, mu ihemba rya Camp Kigali.
Amafoto