Rwanda: Itumbagira ry’ibiciro ku Isoko ryageze kuri 17,8%

0Shares

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 17,8% muri Mata 2023 ugereranyije na Mata 2022. Ibiciro muri Werurwe 2023 byari byiyongereyeho 19,3%.

Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu bipimo ngenderwaho mu bukungu mu Rwanda. Iyi mibare yerekana ko hagenda habaho idohoka mu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, nubwo bikiri hejuru cyane ya 8% ufatwa nk’izamuka riri hejuru rishobora kwihanganirwa.

Imibare ya NISR yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, yerekana ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 36,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,5%.

NISR ivuga ko: Iyo ugereranyije Mata 2023 na Mata 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 11,4%. Iyo ugereranyije Mata 2023 na Werurwe 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 1,1% bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2%.

Mu byaro, ibiciro byiyongereyeho 35,9% muri Mata 2023 ugereranyije na Mata 2022, mu gihe muri Werurwe 2023, ibiciro byari byiyongereyeho 39,5%.

NISR itangaza ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu byaro muri Mata, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 62,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22,1% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21,9%.

NISR iti “Iyo ugereranyije Mata 2023 na Werurwe 2023 ibiciro byiyongereyeho 2%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,9%”.

Mu kurushaho koroshya izamuka ry’ibiciro, mu kwezi gushize Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.

Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikigo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.

Iki cyemezo cyaturutse ku bibazo by’amapfa yatumye umusaruro w’ubuhinzi uba mubi, intambara ya Ukraine n’u Burusiya na Covid-19 byatumye ibiribwa bihenda.

Imibare y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, iheruka guanga icyizere ku gahenge mu izamuka ry’ibiciro ku masoko, aho umwaka ushize wasize mu Rwanda rigeze kuri 13.9%. Nibura uyu mwaka wa 2023 uzasiga rigeze ku 8.2%, mu gihe mu 2024 rizagera kuri 5.0%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *