Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda, ugamijwe gukuraho ibyuho byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga amakoperative ryari risanzweho.
Kuri uyu wa Mbere, nibwo aba Badepite batangiye gusuzuma uyu mushinga aho bari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, Dr Mugenzi Patrice.
Bimwe mu bibazo itegeko rishya rizakemura harimo ibijyanye n’iyakwa ry’imisanzu ihoraho ku banyamuryango ba koperative,inyerezwa n’icungwa ry’imitungo ya koperative ndetse n’umugabane shingiro w’umunyamuryango wari ukiri hasi.
Mu bindi bizakemurwa n’iri tegeko rishya harimo ibijyanye n’igabana ry’urwunguko, kuba itsinda ry’abantu badafite ubuzima gatozi bashobora kuba abanyamuryango muri koperative ndetse n’umubare w’abanyamuryango wa ngombwa mu gushinga koperative y’ibanze.
Amafoto