Rwanda: Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ryatangiye kwitegura Shampiyona y’Isi ya Cross Country

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda “RAF”, ryakoresheje Shampiyona igamije gushaka abakinnyi bazaserukira Igihugu muri Shampiyona y’Isi ya Cross Country iteganyijwe  kubera muri Serbia muri Werurwe y’Umwaka utaha.

Ni Shampiyona yitabiriwe n’amakipe yose abarizwa muri iri Shyirahamwe, ikaba yabereye mu Kigo k’Ishuri ry’Imyuga rya Kigali rizwi nka IPRC-Kigali ku Kicukiro.

Guhera saa 07:00 za Mugitondo ku Isaha ya Kigali, abakinnyi mu byiciro bitandukanye bari batangiye gusinganwa, aho bahereye kuri Kilometero Enye zakinwe n’abari munsi y’Imyaka 17, kugeza kuri Kilometero 10 na Metero 200 zakinwe n’Abakinnyi bakuru.

Muri ibi byiciro byose, Ikipe ya Sina Gerald AC yabyegukanye ku bwiganze, kuko no mu kiciro cy’abakuru, umukinnyi wayo “Imanizabayo Emeline” yegukanye umwanya wa mbere mu bagore, mu gihe abagabo wegukanywe n’Umukinnyi wa Police AC, Mutabazi Emmanuel.

Nyuma yo guhiga abandi mu Kiciro cy’abagore, Imanizabayo Emeline ukinira Ikipe ya Sina Gerald Athletic Club yagize ati:”Nshimishijwe no kwegukana iyi Shampiyona, ntabwo nabonaga amagambo asobanura uko niyumva. Ni ku nshuro ya Kabiri nkina Cross Country, gusa iyi yari itandukanye n’iyo nakinnye bwa mbere. Yari iteguye ku buryo bwujuje ibisabwa ngo Cross Country ikinwe”.

Yakomeje agira ati:”Byansabye gukoresha imbaraga kugira ngo mpige abo twari duhanganye. Ibanga ryamfashije kwitwara neza, ni Imyitozo ihagije no gukurikiza inama z’abatoza kongeraho ubuyobozi bwacu butwitaho Umunsi ku wundi”.

Yasoje agira ati:”Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa, ngiye gukomeza imyitozo, kugira ngo muri Werurwe y’Umwaka utaha bizamfashe kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi”.

Mu Kiciro cy’abagabo, Mutabazi Emmanuel ukinira Police AC, nyuma yo kwegukana iri Rushanwa yagize ati:”Inzira yari ikomeye. Iri Rushanwa ryari rigoye, gusa ndashimira Imana yamfashije kuhikura”.

“Ibanga ryamfashije kwegukana iri Rushanwa ni imyitozo ihagije nakoze, kuko gusiga abo mwari muhanganye hafi Metero 300 ntabwo ari ikintu cyoroshye”.

Yasoje agira ati:”Ndasaba Ikipe yange ya Police AC gukomeza kumba hafi, kuko ubu nibwo Urugendo rugitangira”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, Bwana Niyintunze Jean Paul, agaruka kuri iri jonjora yagize ati:”Iyi mikino itegurwa buri Mwaka mu rwego rwo guhitamo abakinnyi bahagararira Igihugu muri Shampiyona y’Isi ya Cross Country nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri ku Isi ibiteganya”.

“Mu gihe hasigaye Amezi Atatu ngo Shampiyona y’Isi ya Cross Country ikinwe, twateguye iri Rushanwa kandi kugira ngo turebe urweg abakinnyi bacu bariho, mbere y’uko dukora Ijonjora rya nyuma rizatanga abaserukira u Rwanda muri iyi mikino”.

“Turateganya ko muri Mutarama y’Umwaka utaha, tuzahuza abitwaye neza uyu munsi n’abakinnyi bakina hanze, tukabakuramo abeza kurusha abandi bazerekeza muri Serbia muri Werurwe y’Umwaka utaha”.

Shampiyona y’Isi ya Cross Country iteganyijwe kubera i Belgrade muri Serbia tariki ya 30 Werurwe 2024.

Ibihembo

  • Munsi y’Imyaka 17

Abakobwa (4km):

3️⃣Niyingiyimana Valentine [Sina Gerald] (17’19”75”’)

2️⃣Ishimwe Solange [Sina Gerald AC] (17’02”15”’)

1️⃣Niyomugena Sandrine [Sina Gerald AC] (16’44”15”’)

Abahungu (6km):

3️⃣Ishimwe Emmanuel [Kavumu AC] (19’12”33”’)

2️⃣Iratuzi Protais [Nyaruguru AC] (19’02”64”’)

1️⃣ Niyigena Ephrem [Sina Gerald AC] (19’00”04”’)

  • Munsi y’Imyaka 20

Abakobwa (6km):

3️⃣Tuyambaze Tabitha [Sina Gerald AC] (21’00”92”’)

2️⃣Niringiyimana Valentine [Sina Gerald AC] (20’42”72”’)

1️⃣Uwitonze Claire [Sina Gerald AC] (19’55”62”’)

Abahungu (8km):

3️⃣Ntiviguruzwa Ismael [Sina Gerald AC] (25’15”00”’)

2️⃣Manishimwe Jean Baptiste [Sina Gerald AC] (24’58”25”’)

1️⃣Ikizere Samuel [Sina Gerald AC] (24’38”08”’)

Abakobwa (10,2km):

3️⃣Musabyeyezu Adeline [APR AC] (35’19’16”’)

2️⃣Uwizeyimana Jeanne Gentille [Police AC] (35’03”51”’)

1️⃣Imanizabayo Emeline [Sina Gerald AC] (34’57”38”’)

Abahungu (10,2km):

3️⃣Nsabimana Jean Claude [APR AC] (31’04”51”’)

2️⃣Hitimana Noel [APR AC] (30’53”66”’)

1️⃣Mutabazi Emmanuel [Police A AC] (30’28”13”’)

  • Amakipe yahize ayandi

Abakobwa (4km):

3️⃣Ecole Primaire Taba AC

2️⃣Kavamu AC

1️⃣Sina Gerald AC

Abahungu (6km):

3️⃣Kavumu  AC

2️⃣Sina Gerald AC

1️⃣Nyaruguru AC

Abakobwa (Munsi y’Imyaka 20):

1️⃣Sina Gerald AC

Abahungu (Munsi y’Imyaka 20)

1️⃣Sina Gerald AC

  • Abakuru (10,2km)

Abakobwa:

1️⃣Sina Gerald AC (Amanota 20)

2️⃣ Police AC (Amanota 30)

Abahungu:

5️⃣UR HUYE AC (Amanota 112)

4️⃣Police B AC (Amanota 80)

3️⃣Sina Gerald AC (Amanota 70)

2️⃣Police A AC (Amanota 22)

1️⃣APR AC (Amanota 16).

Amakipe yitabiriye:

1️⃣APR AC
2️⃣Police AC
3️⃣Rwamagana AC
4️⃣Sina Gerald AC
5️⃣UR Huye AC
6️⃣Nyaruguru AC
7️⃣Rutsiro AC
8️⃣Kavumu AC
9️⃣Kamonyi AC
🔟Vision Jeunesse Nouvelle AC
1️⃣1️⃣Nyamasheke AC
1️⃣2️⃣Huye AC
1️⃣3️⃣Muhanga AC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *