Rwanda: Ingenzi Initiative ikomeje Ubukangurambaga bwo guteza imbere Umukino wa Tennis mu Rubyiruko n’Abari n’Abategarugoli

Ibinyujije muri gahunda yise ‘Ingenzi Women Program’, Umurango INGENZI INITIATIVE ufite intego zo guteza imbere urubyiruko ndetse n’abari n’abategarugori, by’umwihariko hifashishijwe Siporo.

Uretse ibi kandi,  guteza imbere ihame ry’Uburinganire muri Siporo biri muri kimwe mu biraje inshinga INGENZI INITIATIVE.

https://theupdate.co.rw/tennis-tuyishime-sonia-na-mwangi-begukanye-irushanwa-ryumunsi-mpuzamahanga-wabagore-ryateguwe-na-ingenzi-initiative/

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izi gahunda, kuri ki Cyumweru ku bufatanye na BAYINGANA Gaspard, hakinwe imikino ya gicuti yahuje ababarizwa muri “Ingenzi Women Tennis Program” yakiniwe i Kanombe ku bibuga bya Kanombe Tennis Club.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Abagore tariki ya 08 Werurwe, INGENZI INITIATIVE yateguye Irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 20, ryegukanwa naTuyishime Sonia na Mwangi.

Bwana Ndugu Philibert, washinze Ingenzi Initiative yateguye iri Rushanwa, yatangaje ko rigamije by’umwihariko gufasha igitsina gore kwitinyuka no kumva ko nabo bakina Tennis ikabageza ku rwego rwabatunga.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru icyo gihe, yagize ati:”Ingenzi Initiative ni umuryango washinzwe ugamije gufasha igitsina gore n’urubyiruko by’umwihariko”.

“Dukora ibikorwa birimo kwihangira imirimo by’umwihariko binyuze muri Siporo kuko ni kimwe mu bitunze abatari bacye, bityo nabo banyuze muri Tennis bikaba byabafasha kwiteza imbeze”.

Iri rushanwa rije risoza ubukangurambaga twari tumazemo Icyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo.

“Guhitamo gutangirira mu mukino wa Tennis ni uko ari wo nabonaga ko ufite intege nke mu kiciro cy’abagore hano mu Rwanda ugereranyije n’abagabo, gusa uko iminsi izajya ijya imbere, n’indi mikino nayo tuzayerekezamo”.

“Turishimira ko kuba ryarakurikiraniwe bya hafi n’abanyeshuri bakiri bato, bizaduha umusaruro kuko hari abari hagati ya 30-50 twigishije uko bakina uyu mukino, bityo turizera ko mu minsi iri imbere aribo bazaba bakina uyu mukino haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

Agaruka ku cyerekezo cy’uyu muryango n’aho bawifuza mu gihe kiri imbere, yagize ati:

Mu rwego rwa Siporo, turifuza ko nk’uko Igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire, ko binyuze muri uyu muryango, iri hame ryanakwizwa hose muri Siporo z’imbere mu gihugu.

Aha ntabwo ari mu gukina gusa, kuko no mu miyoborere ubona ko harimo icyuho, aha naho twifuza ko 30% yakubahirizwa, kuko abenshi mu bayobozi b’Amashyirahamwe anyuranye ya Siporo imbere mu gihugu usanga iri hame bataryubahiriza.

Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri uko Umwaka utashye, Bwana Ndugu yaboneyeho gutangariza Itangazamakuru ko bifuza ko imikino nk’iyi yajya ikinwa buri uko Umwaka utashye, mu rwego rwo kwifatanya n’abagore kwizihiza uyu munsi.

Ati: Turashaka ko mu myaka iri imbere iri rushanwa ryarenga imbibi z’u Rwanda, rigakinwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bikaba byanafasha ko abagore bo mu bindi bihugu bazajya baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’iterambere rya Siporo nk’uko bikorwa mu zindi nzego.

Uretse kuba imikino nk’iyi yatangiriye mu mukino wa Tennis, Bwana Ndugu Philbert yatangaje ko bifuza ko ryakwagukana rikajya no mu yindi mikino, aho mu gihe cy’imyaka itanu (5) iri imbere ryaba rimaze kuba irushanwa rihamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *