Guverinoma y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari itanga nka nkunganire muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri aho yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018 igera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024, ni izamuka ringana na 15% mu myaka irindwi ishize.
Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mata 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.
Nkunganire yo kugaburira abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye itangwa mu gufasha abana koroherwa no kubona ifunguro hafi yabo no kudakora ingendo ndende bajya kurishaka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma yoroheje uburyo bwo kugura amafunguro atangwa ku bigo by’amashuri.
Ati “Ingengo y’imari miliyari 6 Frw ubu tugeze kuri miliyari 90 Frw zigenda muri gahunda yo kugaburira abana.’’
Yavuze ko Leta ikomeje gukemura uko ibigo bibona amafunguro aho kuri ubu asigaye agurirwa hamwe.
Ati “Muri uyu mwaka, ibiribwa bibikika bigurirwa ku rwego rw’Akarere kandi Leta ni yo yishyura ikiguzi.’’
Yavuze ko Akarere ari ko gahaha ibiribwa hanyuma kakabikwirakwiza mu bigo by’amashuri.
Amafaranga umubyeyi yishyura ku gihembwe mu ishuri ry’incuke n’abanza ni 975 Frw.
Uruhare rw’umubyeyi ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye ni 19.500 Frw ku gihembwe mu gihe uwiga aba mu kigo mu yisumbuye atagomba kurenza 85.000 Frw.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yavuze ko mu kugena amafaranga y’ishuri harebwa ku bushobozi bw’abaturage.
Ati “Niba dushaka ko abana b’Abanyarwanda biga ni uko hajyaho amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi aringaniye. Ntiwashyiraho amafaranga y’ishuri ku buryo umwana azarangiza amashuri ababyeyi baragurishije amasambu n’inka, bari mu bukene.’’
Yashimangiye ko nta shuri ryemerewe kuzamura amafaranga kitabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Uburezi.
Ati:”Uwashaka gutera inkunga ikigo, yaba ari umugiraneza rwose. Inkunga iremewe ariko icyo twanga ni ukugenda muri ababyeyi batanu [mugakora inama] mukavuga ngo umusanzu urahindutse.”
Ingengo y’imari yunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yazamutse kuko n’abanyeshuri biyongereye. Abiga mu mashuri abanza bavuye kuri 2.500.000 mu 2017 bagera kuri 2.800.000 mu 2023 mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bavuye kuri 531.377 mu 2017 bagera kuri 729.998 mu 2023.
Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024 mu gihe umubare w’abana bagaburirwa ku ishuri wavuye ku 600.000 mu 2015, ugera hafi kuri miliyoni enye muri uyu mwaka. (RBA)