Rwanda: Ingagi zigiye kwitwa amazina ku nshuro ya 20

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 uzaba ku wa 18 Ukwakira 2024.

Iyi tariki yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na RDB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024.

RDB yatangaje ko ibi birori bizabera mu Kinigi hari ya Pariki y’Ibirunga aho umuhango wo Kwita Izina usanzwe ubera.

Ubusanzwe ibirori byo Kwita Izina byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri.

Ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19 ku wa 1 Nzeri 2023, Clare Akamanzi wayobora RDB, yatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.

Kuva mu 2005 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira Umuhango wo Kwita Izina igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.

Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.

Mu gukomeza kubungabunga ingagi, RDB yatangiye umushinga wo kongera ubuso bw’ishyamba zibaho, aho buzongerwaho hegitari 6,620 zingana na 23% by’ubwari busanzwe. Ni umushinga uzatwara miliyoni 255$ mu gihe uzatanga akazi ku baturage barenga ibihumbi 17.

Kuva Gahunda yo Kwita Izina yatangira nibura miliyari zisaga 10 Frw yakoreshejwe mu mishinga irenga 1000 ishingiye ku baturage baturiye Pariki ya Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *