Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 barahiriye imbere ya Perezida Kagame ‘abasaba gukorana’

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro zirimo iz’abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri Minisiteri zitandukanye, n’indahiro y’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoboyoborere (RGB), mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kwakira izi ndahiro, Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya muri Guverinoma gukorana ndetse no gusuzuma imikorere nka kimwe mu bigena iterambere rishingiye ku miyoborere inoze.

Mu butumwa Perezida Kagame yahaye aba bayobozi bashya muri Guverinoma, yabibukije ko manda nshya ari iyo kunoza ibyakozwe ndetse hagasuzumwa ku mikorere ijyanye no gukosora ibitaragenze neza.

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kandi kubyaza umusaruro ibyo bafite mu rwego rwo kuzuza inshingano barahiriye.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo hari aho u Rwanda rumaze kugera mu nzego z’imiyoborere ndetse n’iterambere rusange ry’Igihugu, ko ibyo bitakabaye uimpamvu yo kwirara.

Yongeye kwitsa ku ngingo yo guhuza imikoranire n’inzego zitandukanye, ndetse aha ashimangira ko nta terambere ry’Igihugu ryashingira ku muntu umwe ku giti cye.

Perezida Kagame kandi yahamagariye abayobozi gukora bashyira imbere inyungu z’umuturage ku isonga y’ibimukorerwa, no kurushaho gusobanukirwa neza inshingano zabo ndetse n’ibyo bagomba umuturage.

Mu barahiye kuri uyu wa Mbere, batatu muri bo nibo bashya muri Guverinoma aribo; Sebahizi Prudence, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse na Richard Kayishema, Minisitiri wa Siporo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *