Insengero zirenga 5,000 zimaze gufungwa mu Rwanda kuva mu kwezi gushize, abayobozi bakavuga ko zitubahirije amabwiriza y’ubuzima n’umutekano, arimo no kuba zidafite uburyo bwo kubuza amajwi kugera hanze y’urusengero (buzwi nka soundproof).
Izafunzwe ziganjemo Isengero ntoya z’abo mu idini rya Pantekote (Pentecôte) hamwe n’imisigiti micyeya yo mu idini rya Isilamu.
Abayobozi bavuga ko zimwe muri izo nsengero zakoreraga mu buvumo cyangwa ku nkengero z’imigezi.
Umukozi wo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yatangarije Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC BBC ko iki gikorwa cyo gufunga izi nsengero zitujuje ibisabwa kirimo gukorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), inzego z’ibanze na polisi.
Mu kiganiro n’igitangazamakuru cya Leta (RBA), Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana yagize ati:”Ntabwo biri gukorwa kugira ngo bagire uwo babuza gusenga, ahubwo ni ukugira ngo umutekano wabo ndetse n’ituze ry’abahasengera rikorwe neza.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko mu bisabwa insengero harimo nko kuba inzu yubatse yuzuye, kuba ifite uburyo butuma amajwi ayivamo adasakuriza abantu batari mu rusengero, kugira umurindankuba, kugira ubwiherero no kuba irekura umwuka ukinjira.
Kugeza ubu, insengero n’Imisigiti birenga 5600 ni zo zimaze gufungwa, nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Igihe rubogamiye kuri Leta.
Ni bwo bwa mbere habayeho igikorwa kinini cyane cyo gufunga insengero kuva itegeko rijyanye no kugenzura ikwirakwira ryazo ryashyirwaho mu myaka itanu ishize.
Ritegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro.
Rinategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology), mbere yuko bafungura urusengero.
Ubwo iri tegeko ryatangiraga gukurikizwa mu mwaka wa 2018, insengero zigera kuri 700 zarafunzwe.
Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihugu kidacyeneye inzu nyinshi zo gusengeramo, ashimangira ko umubare munini wazo uberanye gusa n’ibihugu biteye imbere mu bukungu bifite amikoro yo gutuma zikomeza gukora.
Abuyobozi bavuga ko burimo guhagurukira izi nsengero kuko zagize igihe cy’imyaka itanu cyo kugira ngo zuzuze ibisabwa.
Umukuru wa RGB Usta Kayitesi yasubiwemo n’ikinyamakuru The New Times agira ati:”Leta yafashe ingamba ku ikwirakwira ry’inzu zo gusengeramo. Turacyabona [inzu] izangiritse ndetse zidafite isuku.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko zimwe mu nsengero zafunzwe zirimo n’aho ugera ugasanga abantu barahasengera régulièrement [mu buryo buhoraho] ariko nta rusengero ruhari”.
Yatanze ingero z’abasengera ku misozi, mu buvumo, mu bitare n’ahandi avuga ko rimwe na rimwe hateza impanuka, harenze 108 mu gihugu “ndetse hakunda gushyira n’ubuzima bw’abantu mu kaga”.
Umubare munini w’Abanyarwanda ni Abakristu ariko hari na benshi bakurikiza imigenzo gakondo.
Insengero za Pantekote, akenshi ziyoborwa n’ababwirizabutumwa bifitemo impano baba bavuga ko bakora ibitangaza, zariyongereye cyane mu bice byinshi byo muri Afurika mu myaka ya vuba aha ishize.
Zimwe ni insengero nini cyane, buri cyumweru ziyobokwa n’abasenga babarirwa mu bihumbi, ariko izindi ni inzu ntoya cyane zubakwa nta ruhushya rwerekana ko ari byo zizakorerwamo.