Triathlon: Byimana na Uwizeye begukanye Imidali mu Irushanwa ryo ku rwego rw’Afurika

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Mukino wa Triathlon, Byimana na Uwizeye, bahesheje Ishema u Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu Irushanwa ryakiniwe mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kanama 2024.

Byimana Prince Alberto w’Imyaka 17 yegukanye Umudali wa Silver ndetse n’umwanya wa kane muri rusange mu Irushanwa ryabereye i Kilifi mu Mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya.

Mu gihe Uwizeye Velentine ufite Imyaka 21, yegukanye Umudali wa Bronze mu kiciro cy’abagore.

Aba bombi bari bahagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya “World Tri Development Regional Cup”, batozwa na Umutoni Jullienne ‘Juju’.

Ryitabiriwe n’abakinnyi bari mu kiciro cy’abakuru “Elite”, abari munsi y’Imyaka 23 ndetse n’Ingimbi n’abangavu batarengeje Imyaka 18.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu birimo; U Rwanda, Kenya, Algeria, Tanzaniya na Mozambique, nk’uko bigaragazwa n’Urubuga rwa Interineti w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Triathlon ku Isi, World Triathlon.

Iri rushanwa ritegurwa hagamijwe guteza imbere impano z’abakiri bato, by’umwihariko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda baryitabiriye hagamije kubatyariza amarushanwa mpuzamahanga ari mu minsi imbere, arimo na Shampiyona ny’Afurika u Rwanda rwitegura kwakira.

Triathlon n’umukino ukinwa abakinnyi boga mu Mazi magari cyangwa Pisine, banyonga Igare ndetse banasiganwa ku Maguru.

No photo description available.

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *