Rwanda: Imiyoboro y’Amazi yacungwa na ba Rwiyemezamirimo mu bice by’Icyaro yeguriwe WASAC

0Shares

Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi WASAC Group cyahawe inshingano zo gucunga amazi yari asanzwe acungwa na ba rwiyemezamirimo mu bice by’icyaro.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko ibi bije gukemura ikibazo cya serivisi mbi zahabwaga abaturage mu mujyi no mu byaro ndetse n’imiyoboro yangiritse aba ba rwiyemezamirimo bagasiganira kuyikora n’Uturere.

Hirya no hino mu Turere tw’Intara zitandukanye ndetse n’Umujyi wa Kigali, hagaragara imiyoboro y’amazi ibigega ndetse na robine bishaje.

Bamwe mu baturage bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona amazi by’umwihariko mu bice by’icyaro nyamara hari ba rwiyemezamirimo bahawe isoko ryo gucunga aya amazi.

Bimwe mu bibazo bituma aba baturage batabona amazi cyane cyane mu bice by’icyaro harimo ba rwiyemezamirimo batanga serivisi mbi zirimo gusiganira gutunganya ibikorwaremezo by’amazi n’Uturere, abandi bagaharanira inyungu zabo.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ntangiriro z’ukwezi gushize yagaragaje amavugurura mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC ndetse iki kigo gihabwa ubuyobozi bushya.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo cya, WASAG Group Prof Omar Munyaneza avuga ko mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’iki kigo cyane cyane mu bice by’icyaro, ba rwiyemezamirimo bacungaga imiyoboro y’amazi bambuwe izi nshingano zihabwa iki kigo mu rwego rwo kunoza serivisi no kongera ingano y’abaturage bagerwagaho n’amazi.

Ni igikorwa cyakiriwe neza n’aba ba rwiyemezamirimo gusa basaba ko amasezerano bari bafitanye n’Uturere yabanza akarangira kuko hari abari barashoyemo amafaranga muri ibi bikorwaremezo.

Mu Rwanda hari ba rwiyemezamirimo bacunga ibikorwa by’amazi 17 ariko abakora ni 14.

Ubuyobozi bwa WASAC Group bugaragaza ko mu Rwanda inganda zitunganya amazi angana na metero cube ibihumbi 327 ariko amazi agera ku baturage ni metero cube ibihumbi 187 bingana na 60%, bivuze ko amazi atakara WASAC ntimenye aho ajya ari ku kigero cyiri hejuru ya 40%.

Hashingiwe ku bipimo by’urugendo abaturage bakora bajya gushaka amazi  meza mu bice by’icyaro, abakora metero 200 amazi agera ku baturage ku kigero cya  56,8% naho mu mijyi ni 72,4%.

Ni mu gihe urugo ku rundi bafite amazi  muri rusange iyi mibare iri hasi cyane kuko biri kuri  17% mu Mujyi ni 39,4% naho mu cyaro bari munsi ya 5%. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *