Rwanda: Ikiruhuko cy’Iminsi 180 kigomba guhabwa Abagore babyaye bari mu kazi gikomeje kutavugwaho rumwe

0Shares

Mu gihe mu nteko ishingamategeko hakomeje umushinga w’itegeko ugamije gutuma abagore babyaye bari mu kazi bongererwa ikiruhuko kikava ku mezi atatu akagera kuri atandatu, abakoresha by’umwihariko abikorera, bakomeje kugaragaza ko batanyurwa n’iri tegeko igihe ryaramuka ritowe.

Uretse aba, no ku mbuga nkoranyambaga hakomeje uguterana amagambo, bamwe bifatira abandi ku gahanga, berekana ko inyungu ziva mu guha umugore wabyaye ikiruhuko gihagije akarera, zitandukanye cyane n’agaciro ko kubarirwa mu mafaranga yahembwa adakora n’ibindi.

Ni mu gihe nyamara abatari bacye bakomeje kuvuga ko igihe iri tegeko ryaramuka ryemejwe, abenshi mu bikorera guha akazi ab’igitsina gore byagorana, kuko ngo batakwihanganira guhemba umuntu amezi atandatu adakora, kuko ngo n’atatu bavugaga ko abahombya.

Nshimiyimana Didier ati “Badepite bacu ndabibonye koko muri intumwa zacu nka rubanda! Icyo gitekerezo kizafasha mu kubaka umuryango wacu nyarwanda mu buryo ntajorwa, kuko umugore amarana n’uruhinja rwe igihe gihagije, kandi n’umugabo ni uko. Ikindi umugabo yita neza ku mugore we wabyaye!”.

Uwihoreye Marie Grace yagize ati “Rwose abadepite twitoreye ndabashimiye cyane abadamu bari mu nteko kuko muzi neza konsa akamaro kabyo nanjye ndabashyigikiye umubyeyi yamara amezi 6 hanyuma agasubira mu kazi umwana nibura afata n imfashabere”.

Kugeza ubu, abenshi bakomeje kuvuga ko uku kwaba ari ugushyira igorora abakozi ba Leta, ariko mu nzego z’abikorera byagorana kubahiriza irri tegeko, dore ko n’amasaha yo gutangira akazi saa tatu yubahirizwa na bacye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *