Rwanda: “Ibyiciro by’Ubudehe ntibizongera gutangazwa kubera ko bishoboka ko ari na ko Amoko yavutse” – MINALOC

0Shares
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko nta serivisi n’imwe mu Gihugu harimo na mituweli izongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe. Ni mu gihe kandi yanavuze ko hari abashobora kubyifashisha bakarema amoko nk’uko Amateka yo ha mbere mu gihugu yabigaragaje.
Ubufasha abaturage bari basanzwe bahabwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo bugiye kuvaho, ahubwo umuntu ni we ugomba kumenya uko abayeho iwe mu rugo akagerageza mu buryo bwose ashoboye kwiteza imbere, hanyuma aho adashoboye akunganirwa ariko na we abigizemo uruhare.

MINALOC itangaje ibi nyuma y’igihe kirekire abaturage bategereje kumenya ibyiciro by’ubudehe barimo, nyuma y’uko mu Kuboza muri 2020 hari habaye igikorwa cyo kubafasha kwishyira mu byiciro bishya, kubera ko ibyo bari bafite byari ibyo mu myaka yashize kandi byaranenzwe amazina byagiye bihabwa, aho babwirwaga ko mu gihe kitarenze amezi atandatu buri wese azaba yamenye icyiciro abarizwamo.

Kuva icyo gihe mu bihe bitandukanye abaturage bagiye bagaragaza ko bifuza kumenyeshwa ibyiciro byabo bishya by’ubudehe, kugira ngo bamenye neza aho baherereye, binabafashe kubona serivisi zitandukanye zitangwa ari byo bishingiweho.

Ubwo mu minsi ishize yari mu Nteko Ishinga Amategeko asobanurira Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere kuri gahunda zitandukanye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yababwiye ko impamvu ibyiciro by’ubudehe bishya bitigeze bitangarizwa Abanyarwanda, ari uko bitazongera kubaho kubera ko basanze ntaho bitaniye n’amako ya kera.

Yagize ati:

N’ubu ngubu byararangiye ariko ntawe twigeze tubwira ngo wowe uri icyiciro iki. Tujya no mu nama bakabitubaza, abaturage tukababwira tuti oya ibyiciro wowe ubwawe uzi uko umeze iwawe mu rugo, icyo tugusaba kora uko ushoboye uzamure imibereho yawe, icyo ukeneye ukivuge, tuvugane uko icyo kintu wakibona ubigizemo uruhare.

Yongeyeho ati “Ariko ntabwo tuzumvikana kuvuga ngo uri mu cyiciro iki n’iki, kuko twabonye biteye impungenge, kubera ko iyo utekereje wenda ntabwo nari mpari biba, ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ariko bwagiye buza, gushyira abantu mu byiciro ukavuga uti wowe uri muri iki, ni ibintu bibi cyane, ibyiciro ntabwo tuzongera kubiha abantu ngo uri muri iki cyangwa iki”.

Ku bijyanye na mituweli zishyurwaga hagendewe kuri ibyo byiciro, Minisitiri Musabyimana yavuze ko ari zo byari byabanje kugorana, ariko hari ibirimo kunozwa ku buryo mu minsi ya vuba nibirangira na zo zitazongera gutangwa bigendeweho.

Kuba nta serivisi zizongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ni kimwe mu byakiriwe neza na bamwe mu baturage bavuga ko wasangaga biteza umwiryane, kubera ko hari uwashyirwaga mu cyiciro cy’abishoboye kandi nyamara nta mikoro afite, hakaba n’abahabwaga ubufasha batabukwiye.

MINALOC ivuga ko ibyiciro by’ubudehe bizasigara bikoreshwa gusa na Leta mu igenamigambi, ku buryo ntaho umuturage azongera kubwirwa ko ari mu cyiciro runaka cy’ubudehe abarizwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *