Hashize igihe humvikana amajwi y’abinubira ko gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bikomeje gutinda nyuma y’uko umuntu yiyandikishije.
Abenshi bemeza ko ibi bikunze guteza ingaruka zuko bamwe bahitamo guca inzira zúbusamo mu gushaka isi mpushya harimo no gukoresha izo mu bihugu byo mu karere, Polisi yú Rwanda yo ivuga ubu iki kibazo kiri mu nzira zo gucyemuka.
Mu minsi ishize, Nkurunziza Pascal yahawe na polisi gahunda yo kuzakora ikizamini umwaka utaha mukwa kabiri.
Ni ikibazo atihariye, ahubwo we nabo bagihuje basaba Polisi kugira icyo ikora ngo bakore ibi bizamini vuba.
Abigisha gutwara ibinyabiziga bemeza uburemere bw’iki kibazo, bagasaba ko Polisi ko yagira icyo ikora ngo gikemuke burundu, kuko byagabanya n’abajya gushakira ibi byangombwa mu nzira zidakwiriye.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko ubu Polisi irimo kongera abakozi muri uru rwego, ndetse hari no kubakwa ikigo cyihariye kizafasha kwihutisha ikorwa ry’ibizamini cyane cyane ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.
Polisi ivuga ko ikigo kirimo kubakwa kizafasha cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali gukora buri gihe ubu imirimo yo kucyubaka igeze hejuru ya 70% ku buryo mu gihe cya vuba izaba cyatangaye gukoreshwa.