Rwanda: FDA yasabye abafite Inganda zenga Inzoga kwigenzura

Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda-FDA kibukije abafite inganda zenga inzoga ko gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ari urugendo rugomba gutangirana n’igitekerezo cyo gushinga uruganda.

Iki kigo cyagiranye ibiganiro na bamwe mu benga inzoga mu Rwanda, mu rwego rwo kubashishikariza kurushaho gushimangira ubuziranenge mu byo bakora, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubungwabungwe, ariko nabo abaguzi babagane batikandagira.

Rwanda FDA itangaza ko muri rusange abarenga 1/3 cy’abafite inganda zenga inzoga aribo basabye gufashwa kuzuza ibisabwa kugira ngo bashobore gukora inzoga zujuje ubuziranenge, aho muri aba abagera kuri 30% aribo bamaze kuzuza ibisabwa, babifashijwemo n’iki kigo.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Emile Bienvenu avuga ko mbere y’uko bakora igenzura, n’abafite inganda bakwiye kwigenzura ubwabo.

Bamwe mu bafite inganda zenga inzoga bemeza ko n’ubwo hari igishoro kisumbuye bisaba kugira ngo ibyo bakora bibe byujuje ubuziranenge, ariko ngo igicuruzwa gifite ikirango cy’ubuziranenge gikurura abaguzi ku buryo bwisumbuyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *