Rwanda-FDA yakuye ku Isoko Puderi ya Johnsons

0Shares

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda-FDA, cyatangaje ko ku mpavu zo kurinda no kurengera ubuzima rusange, cyakuye ku isoko ry’u Rwanda puderi y’abana izwi nka Jonson’s Baby Powder, ikorwa n’Uruganda rwa Johnson & Johnson

Rwanda-FDA yamenyesheje abinjiza mu gihugu, abaranguza, abadandaza n’abacuruza ibinoza n’ibisukura umubiri bose ndetse n’Abaturarwanda ko kuva kuri uyu wa 17 Kamena 2023 izo puderi zitemewe kuba zigikoreshwa ku butaka bw’u Rwanda.

Itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu rivuga ko iyi puderi ikozwe muri talike (Talcum- based powder), igomba guhagarikwa mu ngano zose zipfunyitswemo kugera no kubazikoresha.

Uretse kuba izo puderi zahagaritswe hashingiwe ku itegeko rishyiraho Rwanda FDA no ku mabwiriza agenga gukưa ku isoko ndetse no kwangiza ibitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko, hanashingiwe no ku kuba imaze gukurwa ku isoko mu bihugu bitandukanye.

Hanashingiwe ku ibaruwa yanditswe n’Uruganda rwa Johnson & Johnson hamenyeshwamo Rwanda FDA ko hafashwe icyemezo cyo mu rwego rw’ubucuruzi cyo guhagarika, gukora no gukwirakwiza izo puderi, rugatangira gukora izikomoka ku bigori (Comstarch-based).

Rivuga ko abaranguye izo puderi bakizifite bagomba kuzisubiza aho baziranguriye, Rwanda FDA ikanasaba Abaturarwanda bose guhagarika kugura no gukoresha iyi puderi yakuwe ku isoko.

Yanategetse abinjiza mu gihugu ibinoza n’ibisukura umubiri bose gutanga raporo igizwe n’imibare y’ingano y’iyo puderi baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n ’ingano yose baba bagifite mu gihe cy’iminsi icumi uhereye ku itariki iri tangazo ryasinyiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *