Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR BBC), yaraye ishyize akadomo ku rugendo rw’imyaka 14 yari imaze yiruka ku gikombe cya Shampiyona.
Ni nyuma yo gutsinda ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG BBC mu mukino wa kane w’ikurikiranya w’iya kamarampaka.
Uyu mukino waraye ukiniwe mu nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali, warangiye APR BBC iwutsinze ku manota 80-68, bityo yegukana igikombe yaherukaga mu 2009.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, yahise ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihangange kuri uyu Mugabane izwi nka Basketball Africa League (BAL), mu mwaka utaha w’i 2024.
Uyu mukino wari wahuruje ibihumbi by’Abanyakigali by’umwihariko abakunzi ba Basketball muri rusange, watangiye REG BBC igaragaza kwihagararaho, gusa ibi ntago byarambye n’ubwo yasoje agace ka mbere igaragaza ibimenyetso byo kuba yakwegukana umukino.
Gusa, ku ruhande rwa APR BBC kuva ku buyobozi bwayo kugera ku bafana unyuze n’abakinnyi by’umwihariko, bagaragaraga nk’abiteguye guterura igikombe bari bakumbuye byanze bikunze.
Ku ruhande rw’abatoza, yaba Mazen wa APR BBC na Murray wa REG BBC nabo ntago byari byoroshye.
Igice cya mbere cyarangiye kiyobowe na REG BBC, ku manota 33 kuri 26 ya APR BBC, aha ibintu byasaga n’ibitangiye guhindura isura.
Amakipe yagarutse mu kibuga APR BBC yahinduye ibintu mu buryo bugaragara, bityo yegukana uduce twakurikiyeho (aka gatatu n’aka kane).
Agace ka gatatu yagasoje ifite amabora 22-20, mu gihe n’aka kane ariko kasoje umukino yakegukanye ku manota 25-22, yegukana umukino ityo.
Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino, ku ruhande rwa APR BBC, Mpyo Ael yatsizne amanota 25, Demarcus Holland atsinda 14 mu gihe Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yatsinze 13.
Ku ruhande rwa REG BBC, Adonis Filer yatsinze amanota 20, Beleck Bell Engelbert atsinda 16 mu gihe Pitchou Manga yatsinze 11.
Nk’umukinnyi wahize abaandi muri iyi mikino ya kamarampaka “Playoffs”, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yahembwe 1,500,000 Frw.
Iki gikombe APR BBC yegukanye yacyongeye ku bindi yegukanye birimo icyo mu 1995, 1996, 1997, 1998, 1999, 2000, 2001, 2002, 2003, 2005, 2006, 2008 n’icyo yaherukaga mu 2009.
Guhera mu 2009 ubwo yaherukaga kwegukana icya nyuma, ibindi bikombe byatwawe na;
2022: REG
2021: REG
2020: Patriots
2019: Patriots
2018: Patriots
2017: REG
2016: Patriots
2015: Espoir
2014: Espoir
2013: Espoir
2012: Espoir
2011: Kigali Basketball Club
2010: Kigali Basketball club
2009: APR.
Amafoto