Mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bifite mu nshingano isuku n’isukura bushyira imbaraga mu kurwanya Umwanda muri uyu Mujyi, abatari bake bibaza igitera ikibazo cy’Umwuka unuka cyane ukunze kumvikana mu Mujyi rwagati n’impamvu kidakemuka.
Bamwe bavuga ko uyu Mwuka usangwa no mu bice bigendwamo n’abashyitsi b’Anyamahanga.
Abakorera mu Mujyi rwagati, bibaza niba ubuyobozi bw’Umujyi hari icyo bukiziho kuko kimaze iminsi ndetse bamwe mu bagiteza ubuyobozi bwabo bugerageza kuganirizwa ngo babikosore, bakabyemera ariko ntihagire igihinduka.
Agenda n’abakorera muri uyu Mujyi bavuga ko uyu Munuko ukunze kumvikana mu bice birimo Inganda nto ziciriritse.
Aha hatungwa agatoki ahaherereye Uruganda rwa Surfo n’Amasoko ya kijyambere nka CHIC, Simba Super Market, MIC, KIC n’ahandi.
Aharangwa ibi bikorwa, hakorerwamo imirimo itandukanye irimo n’ibyo kurya.
Abagenda muri aka gace bavuga ko hohereza amazi anuka cyane mu bitembo biyahingutsa muri za ruhurura zo ku Muhanda, ibi bakabifata nka nyirabayazana y’uyu Munuko.
Ababangamirwa n’uyu Munuko, bifuza ko iki kibazo Umujyi wa Kigali wagihagurukira by’umwihariko, dore ko hari ibice bimwe na bimwe uyu Munuko ukunze kumvikanamo cyane kurusha ahandi.
Ibi bikabavuga ko bihesha isura mbi Umujyi, kuko aha hakunze kugendwa n’abatari bacye barimo abayobozi ndetse n’Abanyamahanga.