Rwanda: Amasomo y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano na Robots bigiye kongerwa mu nteganyanyigisho 

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze REB buvuga ko bitarenze Nzeri uyu mwaka, mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose hazaba hashyizwemo amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robots.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Kayonza Modern bageze i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu marushanwa mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rihangano yaberaga mu Busuise yahuje ibihugu 6 birimo n’u Rwanda.

Ni amarushanwa yahuje ibihugu 6 birimo Kenya, u Rwanda, Ubusuwise, Ubuhinde, Ubudage na Leta Zunze Ubumwe za America.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko bitarenze Nzeri uyu mwaka mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose hazaba hashyizwemo amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robots.

Mu marushanwa yahuje ibihugu bitandukanye muri Werurwe uyu mwaka akabera  i Kigali, nibwo iri shuri rya Kayonza Modern ryatsindiye kwerekeza mu Busuwise nyuma yo kwitwara neza muri ayo marushanwa.

Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yemereye buri munyeshuri witabiriye ayo marushanwa impano ya mudasobwa ndetse anabashishikariza gushyira imbaraga muri iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robotics.

U Rwanda rukomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robots, kuko nk’ubu abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Christo Umwami ry’i Nyanza n’ishuri ribanza rya New Generation Academy nabo bagiye muri Amerika mu marushanwa anyuranye no gusura ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi. (RBA)

Photos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *