Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ko abafite ubutaka buhingwa kubukoresha bwose muri iki gihembwe cy’ihinga kuko abatazabikora bazahanwa.
Gahunda yo gushikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa yatangiye mu gihembwe cyashize kandi abaturage bagaragaza ko yatanze umusaruro.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, agaragaza ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose hari ababishyizemo imbaraga nke kandi aho byakozwe neza byaratanze umusaruro.
Avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 B, ubutaka bwose bugomba guhingwa n’ubwasigaye mu gihembwe gishize hakamenyekana impamvu.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, hahinzwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 12 butahingwaga.
Intego ni uko nibura haboneka hegitari ibihumbi 20 hakiyongeraho n’ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho igice kinini cyakorerwagaho ubworozi. (RBA)