Rwanda: Abifuza kwinjira muri Polisi bakinguriwe Amarembo

0Shares

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwatangaje ko guhera tariki ya 6 Ugushyingo 2023, Abasore n’Inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’Abapolisi bato, bahawe ikaze aho bagomba kwiyandikisha mu turere baherereyemo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko ibikorwa byo kwiyandikisha bizatangira gukorerwa ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu kiri kuri buri Karere.

Komiseri Ushinzwe Abakozi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Burora Jacques, washyize umukono kuri iryo tangazo yavuze ko kwiyandikisha bizatangira tariki 06 Ugushyingo 2023 kugza tariki 27 ugushingo 2023 aho bizajya bikorwa mu saha yakazi kuva  8h00-17h00

Ibisabwa mu wiyandikisha birimo kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, afite ubuzima buzira umuze, afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye.

Ibindi ni ukuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo cy’amezi atandatu, kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta no kuba yiteguye gukorera aho ariho hose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *