Rwanda: Abatanga Serivise z’Imari basabwe guhangana n’Ubujura bwifashisha Ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasabye ibigo by’imari ndetse n’abandi bose batanga serivise z’imari, kongera imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, ubwo hamurikwaga raporo nshya yiswe ‘FinScope 2024’ yagaragaje ko mu Rwanda abagerwaho na serivisi z’imari bakomeje kwiyongera.

Yakozwe n’Ikigo Access to Finance Rwanda, yerekana ko kuba Abanyarwanda bakomeje kwitabira serivisi z’imari, bifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Serivisi z’imari zivugwa muri iyi raporo ni ukubitsa, kubikuza, kwizigamira n’izindi zitangwa n’amabanki, ibigo by’imari n’abandi bose bagenzurwa na banki nkuru y’igihugu BNR.

Iyi raporo ikorwa nyuma y’imyaka 4. Iheruka yo mu 2020, yagaragaje ko abanyarwanda bagerwagaho na serivisi z’imari, bari miliyoni 6.6 bangana na 93%.

Ni imibare yiyongereye, kuko ubu uyu mwaka wa 2024 bageze kuri miliyoni 7, 9 bangana na 96%.

 

Mobile Money ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga ni kimwe mu bikomeje korohereza abakenera serivise z’imari, ariko ku rundi ruhande hari impungenge z’abajura bateye bakoresha ubu buryo bagamije kwiba amafaranga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, John Rwangombwa, avuga ko ari ikibazo bamaze iminsi bahanganye nacyo, ariko ko bagifatiye ingamba.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente asaba amabanki, ibigo by’imari n’abandi batanga serivise z’imari kongera imbaraga mu gushakira umuti iki kibazo.

Ati “Ndasaba abafite ibigo bitanga serivisi z’imari kongera imbaraga muri sisitemu zabo, bakavumbura hakiri kare abashukanyi n’abajura bagaba ibitero bifashishije ikoranabuhanga ku mafaranga y’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Ibi bizatuma amafaranga y’abakiliya agira umutekano. Ikindi cy’ingenzi, ni uko abaturage bose muri rusange bakwiye kuba maso ndetse bakajya batanga amakuru mu gihe bahabweho ibitero by’abashukanyi, bakabibwira inzego zibishinzwe. Kwirinda ibi byose, abaturage barasabwa gukorana gusa n’ibigo byemewe kandi bifite ibyangombwa”

Raporo ya FinScope yatangiye gukorwa mu 2008, icyo gihe abagera kuri 48% nibo bagerwaho na servisi z’imari.

Iyi mibare yakomeje kwiyongera aho mu 2012 bageze kuri 72%, mu 2016 bagera kuri 89%, mu 2020 bagera kuri 93%, none uyu mwaka bari kuri 96%.

Amafoto

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *