Imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024 irarimbanyije mu gihe habura amezi atanu ngo abe.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda, amatora ya Perezida n’ay’Abadepite agiye kuba mu buryo bukomatanyije.
Mu Kiganiro Dusangire Ijambo cya ya tariki ya 25 Gashyantare 2024 kinyura kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles na Komiseri ushinzwe Amategeko muri iyi Komisiyo, Mbabazi Judith, bagarutse ku myiteguro y’amatora.
Komiseri ushinzwe Amategeko muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Mbabazi Judith, yagaragaje ko byasabye ko hari amategeko ahindurwa kugira ngo Amatora ya Perezida wa Repubulika ahuzwe n’ay’Abadepite.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko ari ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba amatora akomatanyije ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, asobanura ko bigamije kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko mu byumweru bibiri bishize batangiye guhugura abazafasha NEC kugera ku baturage no kubabwira uko bakwiye kwitwara mu gihe hitegurwa amatora.
Ati “Mu 2018 mu matora y’abadepite, twakoresheje abakorerabushake ibihumbi 73. Kubera ihuzwa ry’amatora turateganya gukoresha abakorerabushake barenga ibihumbi 100.’’
Yagaragaje ko muri buri Mudugudu hazashyirwaho umukorerabushake uzafasha abaturage kureba ko bari kuri lisiti y’itora n’uko abatayiriho bafashwa.
Ati:“Hazaba hariho n’uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuntu ufite telefoni yakwireba kuri lisite y’itora akoresheje *185#.’’
Mu gihe hitegurwa amatora ya Perezida n’ay’Abadepite hashyizwe imbaraga mu korohereza abiganjemo urubyiruko kuzatora abayobozi barubereye.
Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida no mu ry’abadepite bizatangira ku wa 22 Kamena, bisozwe tariki 12 Nyakanga hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga 2024 mu gihugu.
Amatora ya Perezida aheruka, yabaye tariki 3-4 Kanama 2017 mu gihe ay’Abadepite yakozwe tariki 2-3 Nzeri 2018.