Abanyeshuri basaga ibihumbi 26 biga amasomo ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abiga ubuforomo batangiye ibizamini ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2023-2023.
Ni ku shuro ya mbere aba banyeshuri biga amasomo y’ubuforomo mu bigo by’amashuri yisumbuye bagiye gukora ibizamini ngiro bya Leta, kuva aya masomo atangijwe muri aya mashuri muri 2021.
Barimo kubikorera mu bitaro aho bagaragaza ibyo bigishijwe mu ishuri bakabishyira mu bikorwa bavura abarwayi.
Bavuga ko gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bizabafasha no mu kazi igihe bazaba basoje amasomo yabo.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko aba banyeshuri barimo gukora ibizamini ngiro by’ubuforomo, ari kimwe mu bisubizo byo kongera umubare w’abaganga bakenewe nk’uko gahunda ari ugukuba inshuro 4 mu gihe cy’imyaka 4.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga, Dr. Nkeshimana Minelas yavuze ko ubumenyi bwahawe aba banyeshuri biga ubuforomo mu mashuri yisumbuye, babwitezeho umusaruro mu kunoza serivisi zihabwa abaturage kwa muganga.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n’ubumenyi ngiro batangiye ibi bizamini ari 26,482 barimo abakobwa 11,976 n’abahungu 14,506, biga mu bigo 330, naho abatangiye ibizamini ngiro by’ubuforomo ni 203 biga mu bigo by’amashuri yisumbuye 7.