Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko abaguze umuceri utujuje ubuziranenge muri Tanzania bafite amahitamo abiri gusa yo kuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo kuko udashobora kuribwa n’abantu.
Yabitangarije Radio y’Igihugu mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024.
Ku wa 15 Werurwe 2024 ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), byahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri wavuye mu mahanga, bivuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.
Uwo muceri wahagaritswe nyuma yo kuvumbura ko utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko umuceri wafatiriwe ari toni zirenga 1200 ariko uri mu byiciro bitandukanye ndetse hari uwasanzwe wujuje ubuziranenge urarekurwa.
Yavuze ko hari bagiye gupima umuceri nyuma y’iminsi myinshi hinjira imiceri iva muri Tanzania kandi n’abaguzi binuba ko bahabwa utandukanye n’uwo basabye.
Ati “Rwanda FDA yagiye gupima bivamo ko abacuruzi benshi babeshye ibiri ku mufuka bidahuye n’ibiri imbere.’’
Dr Ngabitsinze yavuze ko baganiriye n’abacuruzi ariko bemeye amakosa, yongeraho ko bitazwi niba barabeshyewe bakagura uwo muceri batabizi.
Ati “Abacuruzi mu mitima yabo bazi uko byagenze. Icyo twe tubona ni uko abacuruzi benshi bamaze kumenyera kugura umuceri muri Tanzania.’’
Mu byabaye, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko mu byabaye bakuyemo isomo ko bakwiye kurengera umuguzi n’Igihugu ndetse n’abacuruzi bakwiye gushishoza.
Ati “Hari ibyo twakora nk’Igihugu kugira ngo hatagira abahomba bitewe n’ibyo twabonye, ariko hari n’ibyo tugomba kubahiriza kuko hari amasezerano tuba twarasinye bijyanye n’ubuziranenge. Ubusanzwe mu Rwanda no mu Karere twemera ama-grade atatu. Ibidafite grade bigomba gufatirwa izindi ngamba.’’
Ibyavuye mu bugenzuzi bwa Rwanda FDA byerekana ko hari umuceri wari wanditseho nimero rimwe ariko wapimwa bikaboneka ko ari nimero kabiri cyangwa nimero rimwe ugasanga ari iya gatatu.
Ati “Iyo miceri irahari. Icyo twumvikanye ni uko iyo miceri ihabwa ibirango bya nyabyo n’igiciro cya nyacyo ikajya ku isoko.’’
- Hari umuceri udashobora kuribwa mu yinjijwe mu Rwanda
Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko hari icyiciro gikomeye, cy’umuceri wagaragaye nta cyiciro [grade] urimo ku buryo udashobora kuribwa.
Ati “Ni imizigo 302 ifite hafi toni zirenga 1000. Ibipimo bigaragaza ko nta nimero [grade] wawuha. Iyo bigeze kuri icyo kigero uba usigaye ari umuceri nyirawo yawusubiza aho yawuguze bakamuguranira cyangwa akawujyana mu biryo by’amatungo kuko ibisigazwa by’umuceri wamenetse cyane ujyanwa mu biryo by’amatungo.’’
Yavuze ko kuri iki cyiciro byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zikwiye mu kurengera umuguzi n’isura y’Igihugu.
Ati “Twe ntitwahimba nimero, umuceri udafite nimero ntiwavuga ngo ndawuha 2,3, waba ukoze amakosa akomeye nk’Igihugu kandi tumaze kubona ko byabaye. Ntiwanavuga ngo ujye kuribwa n’abantu kuko n’iyo waba uribwa, laboratwari ntigaragaza ko uri mu miceri ikwiye kujya mu isoko ngo uribwe.’’
Yagaragaje ko ingamba zafashwe zirimo gusubiza umuceri cyangwa kuwugurisha ukaba ibiryo by’amatungo.
Ati “Icya mbere ni uko umuceri usubizwa aho wakuwe cyangwa icya kabiri bagashaka amasoko mu bantu bafite amatungo kuko wajya mu biryo by’amatungo. Kuwushyira ku masoko yo mu Gihugu ntibishoboka kuko ntufite ubuziranenge bwa nyabwo.’’
Leta yihaye icyumweru cyo kuba yahaye umurongo ikibazo cy’umuceri winjijwe utujuje ubuziranenge no gukaza ingamba zo gupima uri ku isoko harebwa imiterere yawo.