Rwanda: Abapolisi basezerewe basabwe kutajya kure y’ibikorwa byubaka Igihugu

Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, basabwe kuzakomeza ibikorwa byo kubaka igihugu bakoresha ubunararibonye bavanye muri Polisi y’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo gusezerera aba bapolisi wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni 112, CG Emmanuel Gasana wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye yashimye ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu kazi bakoraga batiganda, ndetse basabwa kuzakomeza gufatanya n’abandi mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred yashimye ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ubunyamwuga bagaragaje akaba yabasabye kuzakomeza kubugaragaza aho bazaba bari hose.

Abafasha b’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nabo bashimiwe ukwihangana kw’abaranze ubwo abo bashaka baba bari mu kazi.

Amafoto

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred

 

Umuyobozi mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye

 

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni 112 barimo CG Emmanuel Gasana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *