Rwanda: Abanyamuryango b’Umwalimu SACCO banenze uburyo Inguzanyo zayo zatanzwe

0Shares
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative umwalimu SACCO baravuga ko batishimiye impinduka mu mitangire y’inguzanyo iyi koperative yari isanzwe itanga kuko batakizibona uko bikwiye.
Ni impinduka ubuyobozi bwa koperative umwarimu Sacco buvuga ko zidakwiye gutera impungenge abanyamuryango kuko inguzanyo zizakomeza gutangwa ariko hagenzurwa ko zitarenga 85% w’umutungo w’ikigo.

Tariki ya 21 Kanama uyu mwaka nibwo ubuyobozi bwa koperative umwarimu sacco bwasohoye itangazo rigenewe abanyamuryango bose rivuga ko kuba umushahara w’Abarimu wariyongereye guhera mu kwezi kwa kanama umwaka ushize ubunini bw’inguzanyo zisabwa bwiyongereye cyane kugeza aho igipimo cy’inguzanyo ziri mu banyamuryango ugereranyije n’umutungo rusange w’ikigo cyari kuri 85% mu mpera z’ukwezi kwa kamena 2023 kandi kitagomba kurenga 80%.

Abanyamuryango ba koperative umwarimu sacco bagaragaza ko bafitiye impungenge izi mpinduka kandi ko zishobora guteza ingaruka kuri serivisi bari biteze kuri koperative.

Gusa, ubuyobozi bwa koperative umwarimu Sacco buvuga ko abanyamuryango bakeneye inguzanyo bazakomeza kuzibona.

Ubuyobozi bwa koperative umwarimu Sacco kandi buvuga ko muri uyu mwaka uhereye tariki ya Mbere Mutarama kugeza tariki 20 Kanama hamaze gutangwa inguzanyo zigera kuri miliyari 128Frw, mu gihe hari hateganyijwe gutangwa inguzanyo zingana na miliyari 150Frw muri uyu mwaka wose, aho bigaragara ko hazabaho icyuho cya miliyari 50 mu gihe hatabayeho kugabanya umuvuduko inguzanyo zitangwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *