Ibi ni bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yiswe Nyamata ya III iherutse guhuriza hamwe inzego zitandukanye igamije gushakira ibisubizo ibibazo bigikoma mu nkokora iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Ubuhinzi n’ubworozi, ni ibyiciro byafatiwe ingamba zo kubizahura hagamijwe kubyongerera umusaruro kugira ngo u Rwanda rube igihugu cyihaza mu biribwa kandi ku gipimo gishimishije.
Zimwe muri izo ngamba kandi zatanze umusaruro ni izagiye zifatirwa mu nama zihuriweho n’inzego zose zirebwa n’ibi byiciro.
Mu matariki ya Mbere y’ukwezi kwa Nzeli 2023, ni bwo Nyamata I yabereye mu Bugesera maze hafatirwamo ingamba zo kuzahura ubuhinzi n’ubworozi ku buryo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iyi nama ryatanze ibisubizo kuri bimwe mu bibazo byari byugarije ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. UWITUZE Solange avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro urebana no kubyaza umusaruro inzuri zo mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kongera ubutaka buhingwa wagize umumaro.
Inyerezwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure, ni kimwe mu byagushaga Leta mu bihombo ndetse n’abaturage bagasarura intica ntikize bitewe na bamwe muri ba rusahurira mu nduru barimo abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abacuruza inyongeramusaruro.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kubana Richard, asobanura ko bakoze ubugenzuzi nyuma yo kugereranya umusaruro w’ubuhinzi uva mu byo Leta ibushoramo.
Ari naho ahera asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwitwararika ku gukoresha neza ibigenerwa abaturage.
Ku bijyanye n’Inama ya Nyamata III, Dr. Patrick Karangwa ashimangira ko hafatiwemo izindi ngamba zitezweho gukomeza gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.
Mu zindi ngamba zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, harimo gukomeza kongerwa ubuso buhingwa, kongerera ubumenyi abari muri izi nzego zombi, kunoza ibijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure n’izindi.
Abaturage nabo barakangurirwa kumva neza bakanashyira mu bikorwa inama bahabwa kugira ngo bafatanye n’igihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.