Bamwe mu bagize Sena ya Yorudaniya bari mu Ruzinduko rw’Akazi mu Rwanda

Abasenateri bo muri Yorudaniya bari mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Kuri uyu wa Kabiri, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, nyuma yo gusura Sena y’u Rwanda.

Itsinda ry’abasenateri bo muri Yorudaniya bagize komite y’ubukerarugendo, babanje kwakirwa mu biro bya Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Kalinda Francois Xavier.

Nyuma yaho basuye Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Senateri Abdul Hakeem Al-Hindi, ukuriye iri tsinda ry’abasenateri b’abanya-Yorudaniya, akaba anakuriye komite ishinzwe ubukerarugendo muri Sena y’igihugu cye, avuga ko bagenzwa no gushyira mu bikorwa amasezerano aherutse gushyirwaho umukono n’ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Kalinda Francois Xavier yabwiye Igitangazamakuru cya Leta ko ibiganiro bagiranye n’aba basenateri bo muri Yorudaniya byagenze neza, kandi bitanga icyizere ku mikoranire ibyara inyungu ku mpande zombi.

Aba basenateri bo muri Yorudaniya banagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’u Rwanda, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ni ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, ndetse bikaba binateganyijwe ko babonana n’abahagarariye inzego z’abikorera mu Rwanda.

Aba basenateri bo muri Yorudaniya baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, ku butumire bwa Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Kalinda Francois Xavier.

Amafoto

Ni ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *