Rwanda: Abadepite batangiye gusuzuma Umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

0Shares

Kuri uyu wa Mbere, abagize inama y’Abaperezida b’amakomisiyo agize umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Ishingiro ry’umushinga w’itegeko nshinga ryatangijwe na Perezida wa Repubulika.

Iri vugurura rishingiye ku guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho yose biteganijwe ko azaba muri Kanama 2024.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yabisobanuriraga inteko rusange y’umutwe w’abadepite, minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje ko hari inyungu iri mu guhuza amatora y’abadepite n’aya perezida wa Repubulika.

Ivugururwa ry’itegeko nshinga kandi ryanogeje ireme ry’ingingo zimwe na zimwe kugirango zumvikane neza kurushaho cyangwa zorohereze abazishyira mu bikorwa.

Zimwe muri izi ngingo harimo ijyanye nuko gusomera imanza mu ruhame bizakurwa mu mahame y’ubutabera nkuko biteganywa n’itegeko nshinga kuko atari ihame ahubwo bigume mu mategeko asanzwe y’imiburanishirize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *