Rwanda: Ababishaka bashobora gutangira gutanga bimwe mu bice bigize Umubiri wabo

0Shares

Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023.

Ni itegeko rishya risimbura iryatowe mu 2010, rikavugururwa mu 2018, nyuma bikaza kugaragara ko hakenewe gutorwa itegeko rishya muri urwo rwego kuko iryari rihari ryarimo ibyuho.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iryo tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa rizaha, Abanyarwanda uburenganzira bwo gutanga ingingo zabo zimwe na zimwe, zikaba zahabwa abazikeneye nyuma y’uko bapfuye.

Iryo tegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri Gashyantare 2023, ‘Itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa se ubuhanga’.

Nirimara gusohoka mu Igazeti ya Leta, rizerekana ibigomba kubahirizwa muri gahunda yo gutanga ingingo ku Banyarwanda bafite imyaka 18 y’mavuko kuzamura, kandi ngo rizifashishwa mu koroshya serivisi zo gusimbuza ingingo no kwigisha za Porogaramu zijyanye nabyo mu gihugu.

Mu ngingo zitangwa nk’uko bitenganywa n’iryo tegeko, harimo impyiko, umwijima n’agahu gatwikira ijisho (cornea).

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagize ati:

Iryo tegeko biteganyijwe ko rishobora gusohoka mu Igazeti ya Leta mu byumweru bikeya biri imbere, ariko hari intwambwe zamaze guterwa, kugira ngo nibura uko gusimbuza ingingo bizajye bikorwa nta kibazo na kimwe kijyanye n’amategeko gihari.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko iryo tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa, ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bushobora gutangira gutangwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, muri Gicurasi 2023.

Mu gihe hategerejwe ko iryo tegeko risohoka mu Igazeti ya Leta, inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubwo buvuzi bwo gusimbuza ingingo, zirakora imyiteguro itandukanye ku buryo ubwo buvuzi bwazajya bukorwa neza, kandi bukagenda neza mu gihugu.

Bimwe mu by’ingenzi byatumye iryo tegeko rivugururwa nk’uko byatangajwe na Dr. Ngamije Daniel wari Minisitiri w’Ubuzima, ubwo yagezaga umushinga w’iryo tegeko imbere y’Abatepite mu Kwezi k’Ukwakira 2022, harimo kuba utanga urugingo n’uruhabwa bataragombaga kumenyana, ariko mu itegeko rishya ntibibujijwe ko bamenyana.

Ikindi ni ku myaka utanga ingingo agomba kuba afite, mu itegeko rishya, hateganyijwe imyaka 18, mu gihe mu ryariho mbere, yari imyaka 21.

Hari kandi kuba itegeko ryari rihari, ryarimo icyuho kuko ritagaragazaga ugomba kwishyura ikiguzi cya serivisi zakorewe uwatanze ingingo, ariko mu itegeko rishya biteganyijwe ko kizajya cyishyurwa n’ubwishingizi uwahawe ingingo yafashe.

Uretse kuba uko gutanga ingingo no kuzisimbuza bizaba bivuze iterambere mu bijyanye n’ubuvuzi, byitezweho no kuzateza imbere urwego rw’ubuzima binyuze mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, kuko izo serivisi zitaboneka henshi muri Afurika, ndetse bikanoroshya porogaramu z’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi.

Ikindi kandi ngo bizanagabanya ikiguzi cyakoreshwaga, abarwayi bajya kwivuriza hanze y’Igihugu.

Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), aganira na Kigali Today, yavuze ko iryo tegeko rigena ibyo gutanga ingingo zikoreshwa mu buryo bw’ubuvuzi, ryari rihari ahubwo ririmo ibyuho, irishya rikaba rizaza risobonura neza uko gutanga ingingo no kuzihabwa bigomba kugenda mu gihe ibisabwa byose byujujwe.

Yagize ati:

Ibyo gusimbuza ingingo zidakora neza izindi nzima, ukoresheje guhererekanya ingingo hagati y’abantu, itegeko ribigenga ryari rihari ariko ririmo ibyuho, ridasobanutse neza, ni nayo mpamvu bitakorwaga.

Gutanga ingingo kandi ngo ntibikorwa iyo umuntu yamaze gupfa gusa, kuko umuntu ashobora kuza afite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, zifite ikibazo, akazana n’umuvandimwe cyangwa se undi bahuje ufite impyiko zikora neza, akaba yakwemera kumuha imwe nyuma y’uko apimwe kwa muganga bagasanga afite ubuzima bwiza kandi bahuje amaraso n’ibindi bisabwa n’uwo urwaye, kandi akaba afite cyangwa arengeje imyaka 18 y’amavuko.

Ku bemera ko ingingo zabo zatangwa nyuma y’uko bapfuye, Dr. Menelas yagize ati:

Nko kuri ‘cornea’, hari abantu dufite bahiye, hari abarwaye kanseri z’amaso bakayavanamo, hari abantu bafite ibibazo by’amaso ku buryo cornea yabo yangiritse, uramutse ufashe umuntu wemeye gutanga cornea, tuvuge akaba afite iyo cornea ari nzima, ariko arwaye kanseri idakira azapfa vuba, akavuga ati njye nimpfa, cornea yanjye muzayinkureho muyihe undi muntu uyikeneye byafasha.

Ati:

Akenshi anandika ibintu byinshi, ati impyiko zanjye nimubona hari uwo zafasha muzazimuhe, umwijima wanjye nimubona hari uwo wafasha muzawumuhe, umutima wanjye nimubona hari uwo wafasha muzawumuhe, agasinya urupapuro nk’urwo.

Dr. Nkeshimana yemeza ko mu Rwanda hari ibitaro bifite ubushobozi bwo gukora ubwo buvuzi, kuko ngo ni ubuvuzi bisaba ko bukorwa bwihuse.

Urugero ngo niba umuntu apfuye yariyemeje ko ingingo ze zazahabwa abandi bazikeneye nyuma y’uko apfuye, hakaba hari uburyo bwo kwihutisha amakuru ko uwo wazitanze (donor) agiye gupfa, kandi n’abazahabwa ingingo yemeye gutanga bakaba bateguwe bigasa n’aho bikorerwa rimwe, bakazikura muri uwo upfuye zitarangirika ngo zitangire kubora, ariko bagahita baziha abazikeneye nta gutinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *