Rwanda: 61 bamaze guhitanwa na Malaria mu Mezi 10

0Shares

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu barenga ibihumbi 500 barwaye Malaria mu Rwanda mu gihe 61 yabahitanye.

Inzego zishinzwe ubuzima zivuga ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gufasha abaturage kubona inzitiramibu.

Ku kigo nderabuzima cya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, Nshimiyimana Fabrice ni umwe mu baje kuhivuriza, nyuma yo gusuzumwa no gutanga ibizamini basanze arwaye Malaria.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gahanga, Habumuremyi Jean Baptiste avuga ko muri iyi minsi, barimo kwakira abantu benshi baza kuhivuriza barwaye Malaria.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kivuga ko ubwiyongere bw’indwara ya Malaria burimo guterwa ahanini n’ibi bihe by’imvura, bikunda kugaragaramo ubwiyongere bw’imibu itera Malaria.

Kuva mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda, abantu ibihumbi 518 barwaye Malaria mu gihugu hose, 61 yarabishe.

Iyi mibare yariyongereye kuko mu gihe cy’iki umwaka ushize abarwaye Malaria bari hafi ibihumbi 370.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko mu barwara Malaria hari abari kurwara iy’igikatu.

RBC yerekana ko mu bantu ibihumbi 85 barwaye Malaria mu kwezi gushize, ibihumbi 75 muri bo ni abo mu Turere 15 gusa, utuza ku isonga ni Gisagara, Bugesera, Gasabo na Kicukiro.

Iki kigo kivuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kurandura Malaria mbere y’umwaka wa 2030, bisobanurwa ko mu mwaka utaha wa 2025 hazatangwa inzitiramibu zisaga miliyoni 6.

Kuyirandura ngo ni ibintu bishoboka kuko mu myaka 7 ishize, Malaria yagabanutse ku kigero kiri hafi ya 90%. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *