Rwanda: 2025 isanze abantu 5014 bari kugororerwa IWAWA

0Shares

Abanyeshuri barimo ku masomo y’Igororamuco mu kigo cya IWAWA baravuga ko amasomo bamaze imyaka myinshi bahabwa yabafashije kwitekerezaho no guhuza impano zitandukanye bamwe bafite, gusa bagasaba Umuryango Nyarwanda kuzabashyigikira nibawugarukamo kugira ngo bazakore ibibateza imbere nta rwikekwe.

IWAWA ni ikirwa giherereye rwagati mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza w’Akarere ka Rutsiro. 

Nta muturage ugituyeho bihoraho, ahubwo cyahinduwe ikigo cy’igororamuco, kikaba kimwe mu bigo bine by’igororamuco biri mu Rwanda bicungwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco-NRS. 

Ubu iki kirwa kibaho abantu 5014 b’igitsina gabo gusa, bahazanywe gufata amasomo y’igororamuco nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bibangamira ituze rya rubanda byiganjemo kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, ubujura n’andi moko menshi y’urugomo. 

  • Bose bafite byinshi byihariye aha IWAWA

Mu banyeshuri barimo kugororerwa aha IWAWA, harimo imiryango ine igizwe n’abana bari kumwe na ba papa babo. 

Hategekimana Hamiss ni papa wa Hakizimana Ibrahim bose bakaba bari kugororerwa IWAWA, bavuga ko bazize ikigare ari na cyo basaba urubyiruko kwirinda cyane.

Bwa mbere mu mateka ye kuva yavuka mu myaka 40 amaze ku Isi, Muhire Emmanuel yamenyeye IWAWA gusoma no kwandika. 

Iyi ni Orchestre URUMURI igizwe n’abahungu umunani barimo batanu baririmba na batatu bacuranga piano, ni abahanga cyane muri iyi ngeri.

Aba barifuza gushyigikirwa umunsi bagarutse mu muryango mugari, kugira ngo iyi mpano itazabazimana ikabapfira ubusa.

Abanyeshuri ibihumbi bitanu ni benshi kandi bose bakeneye amasomo y’igororamuco n’ay’imyuga.

Abanyeshuri barimo kugororerwa IWAWA ubu ni icyiciro cya 24. 

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco butangaza ko igihe cyo gutaha bagasubira mu miryango yabo n’ahandi bakomoka ubu kigeze ku buryo mu minsi mike iri imbere bazasezererwa. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *