Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC cyagaragaje ko mu mwaka wa 2023 abaturage 1528 bajyanwe kwa muganga kubera kurya amafunguro n’ibinyobwa byanduye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge cyo cyasabye abenga inzoga mu buryo bwa gakondo, kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge kuko ziri mu bikomeje gutera ibi bazo abaturage.
Hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara ikibazo cy’abaturage banyoye ibigage, ubushera ndetse n’amafunguro byanduye bakajyanwa mu bitaro ikitaraganya.
Bamwe mu bahuye n’iki ikibazo bavuga ko byabagizeho ingaruka.
RBC ivuga ko mu mwaka wa 2023 abaturage basaga 1500 aribo bajyanwe kwa muganga kubera kunywa no gufata amafunguro yanduye.
Umukozi muri RBC mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo, Dr Karamage Axel avuga ko isuku nke y’ibi biribwa n’ibinyobwa ariyo ntandaro y’iki kibazo, bakaba basabwa kwitwararika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge cyasabye abenga inzoga mu buryo bwa gakondo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge kuko ziri mu bikomeje gutera ibi bazo abaturage.
RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abaturage 796 banyoye ikigage n’ubushera byanduye bajyanwa kwa muganga, naho abaturage 591 bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye mu birori bari bitabiriye.
Ni mu gihe abaturage 100 banyoye umutobe ubatera ibibazo, abaturage 21 banyoye ibinyobwa bitemewe bibatera ibibazo, naho abagera kuri 20 bariye imyumbati idatekwa nayo ituma bajyanwa kwa muganga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, rigaragaza ko mwaka wa 2019 abaturage miliyoni zisaga 600 bahuye n’ikibazo cy’amafunguro n’ibinyobwa, abagera ku bihumbi 420 bahasiga ubuzima.