Rwamagana: Abagize uruhare mu iyubakwa ry’Umudugudu wo kwa Dubai bakubiswe Akanyafu

0Shares

Inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yirukanye Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jeanne d’arc Nyirabihogo.

Iri yirukanwa ryatangajwe nyuma y’inama njyanama y’aka Karere yateranye ikubagahu kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.

Gusezera Nyirabihogo byashingiwe ku itegeko No 065/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 28.

Iyi ngingo iteganya ko Umujyanama ava mu mwanya we iyo atakibashije kuzuza impamvu zashingiweho ajya kuru yu mwanya.

Indi ngingo yashingiweho hirukanwa Nyirabihogo n’iya 11 muri iri tegeko ryavuzwe haruguru, iteganya ko inama njyanama ifite ububasha bwo guhagarika Umujyanama witwaye nabi cyangwa utuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Nta mpamvu nyamukuru yatangajwe yatumye uyu muyobozi yirukanwa ku nshingano ze, kuko na Perezida wa njyanama y’Akarere ka Rwamagana ntacyo yigeze abivugaho.

Nyirabihogo yirukanwe mu gihe yari amaze iminsi akurikiranwa mu Nkiko ku byaha byakomotse ku iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nka ‘Urukumbuzi Real Estate’ uherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kinyinya, wubatswe n’Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wabubatse nabi nyuma ukaza kugwa hadaciye kabiri.

Impamvu Nyirabihogo yakurikiranywe n’Inkiko, ni uko igihe uyu Mudugudu wubakwaga, yari umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Ishami ry’ubutaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *