Bamwe mu bagore bo mu bice by’Icyaro mu Karere ka Rutsiro ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bagaragaza ko kwitinyuka bagafata inguzanyo abandi bakibumbira muri Koperative aribyo byabafashije kwiteza imbere bigobotora ingoyi y’ubukene.
Nakabonye Alvera ni umwe mu bagore wahoze afashwa na Leta ariko uyu munsi, ahereye ku nguzanyo ya VUP y’ibihumbi 200 yinjiye mu mushinga muto wo gutwika amatafari none mu myaka amaze akora aka kazi, ahamya ko yageze kuri byinshi, yiyubakiye inzu ye bwite ntakibarizwa mu ikode.
Furaha Anne Marie we yerekeje amaso mu budozi no kwambika abageni.
Muri centre ya Gisiza aho akorera, ibikorwa bye avuga ko byamuteje imbere bifatika, ibyo ashingira ku gaciro kabyo k’agera muri miliyoni 100 Frw akaba yarahaye n’akazi abagera kuri 13.
Uretse abakora ku giti cyabo, Nyirasafari Gaudance ni undi mugore wishyize hamwe n’abandi bagenzi be bibumbira muri Koperative Kowayimu batangiza ibikorwa by’ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’ibigori none magingo aya bafite Urunganda rutunganya akawunga.
Ku bushobozi buke batangiranye, aba bagore bahamya ko ishoramari ryabo rirenga Miliyoni 150Frw, ibyo bagezeho babikesha kwitinyuka bishingiye ku mahirwe n’ uburenganzira bungana kuri buri wese Leta yabahaye.
Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, umugore yakangukiye gukora ngo yiteze imbere.
Muri byinshi ahugiyemo, ari mu bushabitsi butandukanye buciriritse bushamikiye ku buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, imyuga n’ubukorikori ndetse n’ibindi bitandukanye.