Umwalimu wo mu Mudugudu wa Rebero mu Kigali ka Kiziguro mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rufatanyije n’abaturage, nyuma yo gukekwaho gusambanya ku ngufu Umunyeshuri w’Imyaka 15 yigishaga.
Uyu Mwalimu w’Imyaka 32 y’Amavuko, wigisha ku Ishuri ribanza rya Mukenke utatangajwe amazina, yatawe muri Yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024.
Ubwo yafatirwaga mu Cyuho, yabanje gukizwa n’amaguru, gusa biza kuba iby’ubusa aracakirwa.
Uyu Munyeshuri ukiri muto (Umwana) wasambanyije, yatangaje ko ari ku nshuro ya kabiri byari bikozwe, ndetse ko iya mbere yageze iwabo (Mu Rugo) atabasha guhagarara no kwicara.
Ati:“Ababyeyi bange bambajije icyambayeho, mbasubiza ko ari Umwalimu wange wansambanyije ku ngufu”.
Ababyeyi be ntabwo bahise bemera aya makuru, biyemeza kuzafatira uyu Mwalimu mu Cyuho.
- Uko uyu Mwalimu yaje gucakirwa
Uyu Mwana yagiye ku Mugezi kuvoma, avuyeyo asanga uyu Mwalimu we ahagaze ku Ishyamba. Amusaba gutura ngo amuhe Amazi anyweho. Akimara gutura, Mwalimu yamusabye gukomeza imbere mu Ishyamba kubwira uwo ahasize ngo nawe aze anyweho.
Muri iyo Nzira ajya kureba uwo bari bamurangiye, uyu Mwalimu yamwomye inyuma, amufata ku Munwa aramusambanya.
Ikinyamakuru Radiyo na TV1 dukesha iyi nkuru, cyavuze ko uyu Mwalimu yari yijeje uyu Mwana ko niyongera kuryamana na we azamuha Amafaranga. Kuri iyi nshuro, ngo yamuhaye Amafaranga 1000 Frw.
Nyuma y’uko bibaye ku nshuro ya kabiri, uyu Mwana yatangaje ko ari kuribwa no kubabara cyane mu bice byo mu Kiziba cy’Inda, mu Ntege, Amatako n’Umugongo.
Ababyeyi b’uyu Mwana, basabye ko uyu Mwalimu yakanirwa urumukwiriye, kuko aho kuba intangarugero nk’Umurezi ari guhohotera abo arera.
- Kuva uyu Mwaka w’i 2024 watangira, Abalimu bo mu Karere ka Rusizi bameze nk’abajwemo
Abalimu Batatu (3) bo muri aka Karere, bamaze kurangwa no kugaragarwaho n’Imyitwarire idahitse.
Mu Murenge wa Nkombo, Umwalimu yagaragaye yasinze mu Ruhame, kugeza ubwo ajya kwigisha yambaye Akenda k’imbere (Ikariso/Mayo), konyine.
Undi wo mu Murenge wa Giheke, yumvikanye mu Itangazamakuru yarumye Umugore we Ugutwi, nyuma yo kumukekaho kumuca inyuma.
N’ubwo bimeze bitya, abashinzwe Uburezi muri aka Karere bakomehe kuruca bakarumira kubijyanye n’iyi myitwarire.