Rusizi: Umunyeshuri wigaga muri Groupe Scolaire St Bruno yasanzwe mu Mugozi yapfuye ‘harakekwa kwiyahura’

0Shares

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Bruno (GS St Bruno) ruherereye mu karere ka Rusizi, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Burunga.

Amakuru THEUPDATE ikesha UMUSEKE, avuga ko  yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yari asanzwe arerwa na Mukase, nyuma yaho se umubyara na we yarafunzwe ndetse aza gukatirwa n’inkiko.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, yabwiye Itangazamakuru ko mbere y’uko yiyahura, uwo munsi yari yasibye amasomo avuga ko arwaye igifu.

Gitifu Ingabire yavuze ko batabajwe n’abaturage bageze mu rugo basanga yamaze gupfa.

Yagize ati “Byabaye ejo ku mugoroba, nibwo twamenye amakuru, twihutira kujyayo. Tugezeyo dusanga amakuru niyo koko umwana ari mu kagozi, tubimenyesha inzego zibishinzwe, RIB.”

Yavuze ko umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorwe isuzumwa.

Ati “Yiyahuriye mu rugo akoresheje ikiziriko. Uwo munsi ntiyari yagiyeyo (ku ishuri.)”

Ubuyobozi ngo bwamenye ko uriya mwana yasabye umumotari wamucyuye kumujyana mu rugo, aho kujya kwa muganga.

Gitifu yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya ibibazo bahuraga nabyo, asaba abantu kutiyambura ubuzima.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye uwo mwana w’umukobwa kwiyambura ubuzima.Icyakora harakekwa ko byaturutse ku gahinda ko kutabana n’ababyeyi be.

Akarere ka Rusizi kari mu Ibara ritukura kuri iyi Karita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *