Mu kwezi kumwe, mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi i Rusizi, hamaze kuboneka imibiri y’abatutsi irenga 350 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ejo habonetse imibiri 251.
Ibikorwa byo gushaka iyi mibiri byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa 3, ubwo muri iyi sambu hari hatangiye gucibwa amaterasi y’indinganire bakahabona umubiri wa mbere, nyuma n’indi ikagenda iboneka.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwafashe umwanzuro wo gusenya bundi bushya amaterasi yari yakozwe kugira ngo barebe ko munsi habonekamo indi mibiri, aho ejo ku wa Kabiri hakuwemi imibiri 251.
Ibikorwa byo kuyishakisha n’uyu munsi kuwa 3 birakomeje, aho mu masaha ya mu gitondo hari hamaze kuboneka imibiri irenga 160.