Rusizi: Abaturage nta makuru bafite ku Cyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Mu gihe Akarere ka Rusizi kagaragaramo urujya n’uruza rw’abaturage b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi icyo gihugu kikaba gifite umubare munini w’abandura icyorezo cya Mpox, abahatuye bavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwo ku rundi rwego bw’uburyo bwo kwirinda iki cyorezo kuko batagifiteho amakuru ahagije.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivugwamo iki cyorezo, abatuye i Rusizi bajyayo banyuzwe ku mipaka 3 buri munsi, igiteye amakenga ni ukuntu bamwe muri bo bavuga ko badafite amakuru na make kuri iki cyorezo uretse kumva duke tubagwa mu matwi.

Ikindi Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyabonye cyo kwitondera, ni uburyo mu Mujyi wa Rusizi ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku mavuriro ku ma banki amwe n’amwe no ku biro by’aka Karere ubwabyo, bataratangira gushyira mu bikorwa bumwe mu buryo bwo kwirinda MPOX, haba gukaraba intoki cyangwa kwisiga umuti wabigenewe.

N’ubwo aho bimeze bityo ariko, ku mipaka ihuza aka Karere na RD-Congo haba ku binjira n’abasohoka babanza gupimwa umuriro bakanakaraba intoki ndetse hari bake mu baturage hirya no hino bavuga ko bakimara ku byumva bahise bakaza ingamba ku giti cyabo cyane cyane izo gukaraba intoki.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko ubukangurambaga bukomeje ndetse ko ibikorwaremezo byakoreshwaga mu gihe cya Covid 19 byangiritse bigiye gusanwa bikongera kwifashishwa.

Kuva mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kurwara Mpox.

Umugabane wa Afurika n’u Rwanda ruherereyeho niwo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iki cyorezo kikaba kimaze guhitana abasaga 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *