Huye: Minisitiri Uwimana yasabye Abana kugendera kure Ingeso mbi zirimo n’Imikino y’amahirwe

Ubwo hasozwaga Inama nkuru y’Igihugu ya 17 y’abana yari imaze iminsi 3 ibera mu Karere ka Huye, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye Abana kugendera kure Ingeso mbi zirimo n’imikino y’Amahirwe.

Binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti “Ejo Ni Njye” ubu butumwa bwagejejwe ku bana bahagarariye abandi mu Turere tw’Igihugu, bari bitabiriye ibi birori

Minisitiri Uwimana yagize ati:“Iyi nama n’ikimenyetso kigaragaza ko Leta izirikana ko iterambere ry’umwana w’u Rwanda rishingiye kuri mwe nk’abana, cyane ko nk’uko ibarura ryabigaragaje, abana bagize 44.5% by’abaturage”.

“Ndagira ngo mumfashe dushimire Perezida Kagame waduhaye urubuga nkuru, rutuma abana babona umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa”.

Minisitiri Uwimana yasabye abana kwirinda ingeso mbi zirimo Inzoga n’Ibiyobyabwenge, Ubusambanyi n’Ubuzererezi n’zindi…

Yagize Ati:“Ejo heza n’inzozi mufite biri mu biganza byanyu. Kugira ngo izo nzozi mufite zizabe impamo, murasabwa kugendera kure no kwirinda ‘Inzoga n’Ibiyobyabwenge, Ubuzererezi, Ubusambanyi, Imikino y’amahirwe (Betting), n’indi mico mibi”.

“Murasabwa kwirinda kugendera mu bigare, kumvire ababyeyi, abarezi n’abayobozi banyu. Kwiga cyane mugafata n’umwanya wo gusubira mu masomo muba mwahawe, muri rusange murasabwa kurangwa n’Ikinyabupfura, muba intangarugero mu Miryango, aho mutuye, ku Ishuri n’ahandi….”.

Bamwe mu bana bitabiriye iyi nama bavuga ko ari urubuga rwiza rwo kugaragaza ibyo bakeneye, ibibabangamiye no gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa bigamije guteza imbere iterambere ryabo.

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE barimo ‘Abayisenga Ruth’ wo mu Karere ka Nyaruguru na Ntakirutimana Jean Paul wo mu Karere ka Ruhango, tabangaje ko ari ingirakamaro kandi bayungukiyemo byinshi.

Abayisenga yagize ati:“Kugira ngo tuzagire ejo hazaza heza, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge no kwishora mu Busambanyi. Abana bitwara nabi, ndabasaba kugana Ishuri, bakiga bagatsinda, hagamijwe kuzagirira akamaro igihugu,  Imiryango yabo nabo ubwabo”.

Ntakirutimana ati:“Dushingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu Mwaka, biradusaba gukora cyane, kugira ngo twiteze imbere duteze imbere Imiryango yacu n’igihugu muri rusange. Gusa, haracyari imbogamizi zirimo iz’ababyeyi badaha abana ibikoresho bihagije byo kujyana ku Ishuri, ibi bikaba byabaviramo kwishora mu ngeso mbi zirimo Uburaya n’Ubuzererezi, rimwe na rimwe n’uburara”.

Ubwo hasozwaga iyi Nama, abana baboneyeho kugaragaza ko hakiri umubare wa bagenzi babo batari bake baterwa Inda zitateguwe, Imiryango irangwamo amakimbirane, kutabasangiza amakuru y’Ubuzima bw’imyorokere n’ibindi…”.

Baboneyeho gusaba abo bireba bose gukomeza kwigisha no guhugura ababyeyi n’abandi bagira uruhare rwo kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana.

Inama nkuru y’Igihugu y’abana yatangiye mu 2004. Ihuza abana bahagarariye abandi mu Turere n’Imirenge yose y’Igihugu.Muri uyu mwaka, yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Ejo Ni Njye”.

Amafoto

Minisitiri Uwimana Consolée (hagati),  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice i (Bumoso) n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange

 

Guverineri Kayitesi Alice n’umuyobozi mukuru wa NCDA, Assoumpta Ingabire bari mu bitabiriye ibi birori

 

Itsinda ry’abana ba Mariox Kids, basusurukije bagenzi babo mu birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye

 

Imitavu (Itsinda ry’abana bo mu Karere ka Kirehe), berekanye ubuhanga budasanzwe mu kuvuga umuvugo ujyanye no gushishikariza abantu kubahiriza uburenganzira bw’Umwana

 

Mu mikino inyuranye, Mariox Kids bashimishije abitabiriye ibi birori.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *