Rusizi: Abahinzi b’Umuceri mu Kibaya cya Bugarama basabye ko Hegitari 400 zipfa ubusa zatunganywa

0Shares
Mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi hari hegitari zirenga 400 zakabaye zihingwaho umuceri nyamara ntibikunde kubera ko hatagera amazi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko zigiye gutunganywa muri uyu mwaka.

Izi hegitari uko ari 400, ni imirima yitwa ibisigara yo mu nkuka z’igishanga gisanzwe gihingwamo umuceri

Abaturage bavuga ko muri ibyo bisigara bahahinga ibindi bihingwa ku bw’amaburakindi kuko badafite ubushobozi bwo kuhageza amazi ngo bahahinge umuceri

Rimwe na rimwe hari abafunga amaso muri ibyo bisigara bakahahinga umuceri, ariko bakavanamo ubusabusa kuko ku murima umwe bahasarura ibiro 300 cyangwa munsi yabyo mu gihe nyamara mu busanzwe, iyo utunganyijwe uvamo nibura ibiro 600.

Umuryango w’abakoresha amazi Water Users mu kibaya cya Bugarama uheruka kwizeza ko uzafasha mu gutunganya hegitari 50, ariko iki kirasa n’igitonyanga mu Nyanja, gusa umuyobozi w’akarere Dr.Kibiriga Anicet yavuze ko binyuze mu mushinga witwa CDAT bazahatunganya hose vuba.

Izi hegitari 400 ziramutse zitunganyijwe zakwiyongera ku 1352 zihingwaho umuceri kugeza ubu mu kibaya cyose.

Uretse aha mu Bugarama, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri uyu wa Kabiri bufitanye inama n’izindi nzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu kurebera hamwe ubuso bwose bupfa ubusa mu midugudu, utugari n’imirenge yose bukaba bugomba guhita buhingwa ku buryo igihembwe cy’ihinga 2023/2024 A umusaruro usanzwe wazikuba kabiri cyangwa gatatu.

Ku Cyumweru kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basabye inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi gukorana no gukoresha neza amafaranga ashorwa muri uru rwego kugirango igihugu cyihaze mu biribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *