Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye abaforomo n’ababyaza bakorera mu ivuriro rya Ruli mu Karere ka Gakenke ko Leta irimo itekereza icyo bakora mu kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kunoza umurimo bakora wo kuvura abarwayi.
Ibi Minisitiri yabitangaje tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu ruzinduko yagiriye muri aka Karere ka Gakenke, agirana ibiganiro n’abakorera muri iri vuriro, abasaba kunoza umurimo bakora ndetse bakagira isuku kugira ngo hatazagira abarwarira kwa muganga kandi baba baje kuhashaka ubuzima.
Ati “Uburemere bw’akazi mukora turabuzi Leta irimo gutekereza icyo yabakorera kugira ngo mukore mwishimye kandi murusheho kunoza akazi kanyu neza”.
Minisitiri Nsanzimana yasabye abakozi bo mu bitaro kwakira neza abaza babagana, no gukomera ku isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora kwandurira kwa muganga kandi ari ho hashakirwa ubuzima.
Dr Kaneza Deogratias, umuyobozi w’ibitaro bya Ruli, yagejeje kuri Minisitri bimwe mu bibazo bafite, amusaba kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke.
Bimwe muri ibyo bibazo yamugejejeho ni ikibazo cy’imbangukiragutabara zishaje ndetse imodoka eshatu zikaba ari nkeya, bagasaba ko zakongerwa zikaba enye.
Ati: Ibindi bibazo dufite ni ikibazo cy’imodoka ishaje ikora igenzura mu bigo nderabuzima, umubare w’ababyaza udahagije twifuza ko bakongerwa, kuba nta baganga b’inzobere bafite, n’inyubako zishaje zitajyanye n’igihe.
Dr. Kaneza yasabye Minisitiri w’Ubuzima kubakorera ubuvugizi ndetse bakabafasha kubona ibisubizo ibi bitaro bifite kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku babagana.
Minisitiri Nsanzimana mu butumwa yageneye abakozi, yabashimiye ubunyamwuga bwabo anagaruka ku bibazo yagejejweho n’umuyobozi w’ibitaro bya Ruli, ababwira ko bizabonerwa igisubizo vuba.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana mbere yo kugirana ibiganiro n’Abaforomo n’Ababyaza bakora mu ivuriro rya Ruli, yabanje kwifatanya n’abanyeshuri 173 barangije mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu.
Abanyeshuri 149 barangije mu cyiciro cya mbere mu Buforomo naho abanyeshuri 24 barangije mu bubyaza.