Rugby: Kamonyi Pumas na Gitisi TSS zegukanye intsinzi y’Umunsi wa 1 wa Shampiyona

0Shares

Nyuma y’Amezi hafi 10 Shampiyona y’u Rwanda y’Ikiciro cya mbere ya Rugby y’Umwaka w’i 2022/23 isojwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, hatangiye Umwaka mushya.

Uyu Mwaka watangiriye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nyakariro ku Kibuga cya Bihembe, no mu Karere ka Huye ku Kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Ku Kibuga cya Bihembe, Ikipe ya Rwamagana Hippos RFC yahacakiraniye n’iya Kamonyi Pumas RFC, mu gihe kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, UR Grizzlies yisobanuraga n’Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri rya Gitisi TSS.

Umukino wahuje Rwamagana Hippos yari mu Rugo na Kamonyi Pumas, warangiye Rwamagana Hippos ihatsindiwe Amanota 06-00, mu gihe ari nako byagendekeye UR Grizzlies nayo yari mu Rugo, kuko yakozwe mu Jisho na Gitisi TSS, iyitsinda Amanota 13-12.

Mu Mukino wahuje Rwamagana Hippos na Kamonyi Pumas, Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Kamonyi Pumas iyoboye Umukino n’Amanota 03-00.

Uyu mukino wakurikiranywe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Gakirage Philippe.

Mu gihe i Huye, Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko cy’igice cya mbere, UR Grizzlies yari mu Rugo, iyoboye umukino n’amanota 05-03.

I Rwamagana, Amakipe yatangiye umukino bigaragara ko yari anyotewe no gukina umukino bakunda, kuko Ishyaka ryari ryinshi hagati y’amakipe yombi.

Ku ruhande rwa Rwamagana Hippos yarwanaga ku Ishema ryayo nk’ikipe yari mu Rugo by’umwihariko na Nshya muri Shampiyona, mu gihe Kamonyi Pumas wabonaga nta gihunga, kuko yakinaga n’Ikipe byenda kuba ku rwego rumwe n’ubwo yo ifite inda ya bukuru irusha Rwamagana Pumas muri Shampiyona.

Rwamagana Hippos na Gitisi Technical Secondary School (TSS) ni Ikipe nshya muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere, mu gihe UR Grizzlies yaherukaga gukina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere hagati y’i 2018-2019, ikaba yaragarutse nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri mu Mwaka ushize, Igikombe yatwaye ihigitse Burera Tigers ku Mukino wa nyuma.

Nyuma y’Umukino wakiniwe i Rwamagana, Umutoza wa Rwamagana Hippos, Manirakiza Theoneste yagize ati:”Gutaka umukino byavuye ku makosa yacu, ntabwo twavuga ko Kamonyi Pumas yaturushiije mu Kibuga”.

“Uyu mukino twari twawiteguye mu buryo bwose, ariko amahirwe ntabwo yadusekeye. Nibyo gutsindirwa mu Rugo birababaza by’umwihariko ku munsi wa mbere wa Shampiyona. Tugiye gukosora aho bitagenze neza, ku buryo imikino izakurikiraho tuzakirira ku Kibuga cyacu, nta Kipe izapfa kuhava”.

Ku ruhande rwa Kamonyi Pumas, Byiringiro David, yagize ati:”Ntabwo umukino watworoheye, by’umwihariko Rugby ni Umukino utanga intsinzi mu gihe umukinnyi yahuje Imbaraga n’amayeri y’umukino”.

“Dushimishijwe no kuba rwegukanye intsinzi y’Umunsi wa mbere wa Shampiyona kandi tuzakomerezaho”.

Yasoje agira ati:”Ibanga ry’intsinzi y’uyu mukino, tuyikesha gukorera hamwe nk’ikipe, kandi ni nabyo tuzakoresha mu mikino izakurikira”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, agaruka ku itangira rya Shampiyona n’ibyo kwitega, Gakirage Philippe yagize ati:”Uyu Mwaka uzarangwa n’Imikino izahuza Amakipe yari asanzwe muri Shampiyona n’amashya yazamutse, ibi bikazarushaho kongerera uburyohe Shampiyona”.

Yakomeje agira ati:”Gutinda gutangira kwa Shampiyona, byatewe n’ikibazo cy’Amikoro, ahanini bishingiye ko Amakipe yasabwaga kwigira aho guhora ateze ku Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda nk’uko byari bisanzwe”.

Akomoza ku Makipe y’Ibigo by’Amashuri ari gukina iyi Shampiyona ndetse n’Abakinnyi bakiri bato, yagize ati:”Ntabwo umukino watera imbere wirengagije Amashuri n’abakiri bato. Aha tuzahashyira imbaraga ndetse no mu Myaka iri mbere niko bizakomeza kugenda, mu rwego rwo gufasha umukino wa Rugby gukura”.

Kuba Amakipe yari asanzwe amenyerewe muri Shampiyona nka ‘Muhanga Thunders na Thousand Hills’, atazakina Shampiyona y’uyu Mwaka, Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby, Gakirage Philippe yagize ati:”Nyuma y’uko Amakipe tuyasabye kwishakamo ubushobozi, Ikipe ya Muhanga Thunders yatengushywe n’amikoro ku munota wa nyuma, nyuma y’uko uwari Umufatanyabikorwa wayo ayibwiye ko kuri iyi nshuro nta bushobozi bwo gukomeza kuyifasha afite”.

“Natwe twatunguwe no kuba Muhanga Thunders itazagaragara, ariko turizera ko bazagaruka vuba bidatinze”.

Ku kibazo cya Thousand Hills, Gakirage yagize ati:”Ikibazo cy’Ikipe ya Thousand Hills gishingiye ku byangombwa, kandi ni Ikibazo kimaze igihe. Igihe cyose bazaba bujuje ibisabwa, Amarembo arakinguye”.

Ku bivugwa ko aya Makipe yaba yarabangamiwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda by’umwihariko Ikipe ya Thousand Hills ku kibazo cyo kuba idafite ibyangombwa, yagize ati:”Nta Munyamuryango n’umwe twigeze tubangamira kandi nta n’uwo tuzabikorera”.

“Twifuza ko Amakipe aba menshi kandi akomeye, kuko byongera uburyohe”.

Yasoje agira ati:”Ikipe ya Thousand Hills nta kindi tuyisaba uretse kuzuza Ibyangombwa nk’uko n’abandi Banyamuryango babikoze, ubundi Amarembo arakinguye”.

Imikino itaha ya Shampiyona izakinwa hagati ya tariki ya 30 na 31 Werurwe 2024.

Twibutse Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka ushize yegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *